Ngororero: Abakunda agatama bahangayikishijwe n’ibihano bizajya bihabwa abasinzi

Kuba abazajya bagaragaraho ubusinzi kimwe n’abazatanga inzoga ku bantu basinze bazajya bahanwa n’itegeko bizatuma bamwe bazajya banywa birinda kugaragaza ibyishimo.

Mu karere ka Ngororero haracyagaragara abantu bazinduka banywa inzoga cyane cyane mu tubari ducuruza inzoga gakondo.

Bamwe mu bo twasanze mu gace kitwa Mu Kajagari badutangarije ko bafite impungenge ku makuru bumvise kuri radiyo avuga ko abasinzi n’ababasindishije bagiye kujya bahanwa.

Itegeko rivuga ko umuntu wese uzagaragaraho ubusinzi azajya ahanishwa igifungo kiri hagati y’iminsi 8 n’amezi 2, naho uwamuhaye inzoga kugera ubwo asinze agahanishwa igifungo nkicyo ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 20 kugera kuri 200.

Biragoye kumenya ibizashingirwaho ngo umuntu yemeze ko undi yasinze.
Biragoye kumenya ibizashingirwaho ngo umuntu yemeze ko undi yasinze.

Abacuruza inzoga riko bo bavuga ko baramutse bahaniwe ko bacuruje baba barenganye, uretse igihe babikoze mu gihe kitemewe, cyangwa bacuruje ibinyobwa bitemewe. Ubusanzwe umukiriya arizana kandi niwe uba azi ingano y’inzoga agomba kunywa bityo akaba ari we ugomba kwimenya.

Gusa haracyari urujijo ku bimenyetso bizajya bigaragaza niba umuntu yasinze, kuko abanywi bose batabigaragaza kimwe kandi ntibasindishwe n’inzoga zingana.

Kubijyanye n’iryo tegeko, umwarimukazi wo mu murenge wa Sovu yagize ati “nka papa umuhaniye ko yasinze byambabaza kuko iyo atasomye ku kagwa aba ari umuntu uvuga make niyo avuze akavuga nabi, ariko iyo yakabonye ataha adutetesha kugeza no kuduterura, kuburyo nanjye iyo mfite amafaranga nyamuha akajya kunywa agacupa”.

Kimwe mu byo abenshi mubo twaganiriye basanga cyaba igisubizo cyo kugabanya ubusinzi, ni ukugabanya amasaha abacuruza inzoga bakora ku munsi, ariko ibi ngo bisa n’ibyananiranye cyane cyane mu cyaro.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Igitekerezo cyanjye. Aho kugirango abantu bitwaze ko gucuruza inzoga ari business badashobora guhagarika, Reta nishyireho ubucuruzi bw’inzoga n’imisoro yabwo, ndavuga nka za byeri n’izindi ziphundikiye. Habeho ibiciro byazo byemewe na reta ariko bitari bito cyane , kuko ni hahandi abazinywa ntibazazireka ngo ibiciro byazo byiyongereye. Ubundi bashake inganda zitunganya inzoga nk’inzagwa nutundi tuyoga abaturage basanzwe bahugiraho, izo nganda zishyirwe aho abantu nyamwinshi bashobora kuzibonamo akazi. Ubucuruzi bw’inzagwa n’ibigage bisimbuzwe ubucuruzi bw’ibindi bintu abaturage bakeneye, ibyo bitoki by’inzagwa bijye bijyanwa mu nganda bikorwemo iziphundikiye cyangwa imitobe iryoshye, n’ibindi bintu bikenewe kuribwa. Umuturage uzajya ushaka kunywa agashariririye ajye yikokora agure agaphundikiye utubari ducike mu biturage burundu. Murakoze

umusomyi yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Kiriya cyemezo ahubwo cyaratinze abantu basaritswe n’inzoga. mucyaro ho bamwe bahindutse abasazi kandi igiteye impungenge nuko biganje mo urubyiruko rwaretse amashuli. hari inzoga bita INDAKAZA zo zaciye ibintu , abahanga bazo bazinduka mucyakare kuburyo iyo muhuye mu ma sa moya za mugitondo ugiye kukazi amaso aba yatukuye ameze nk’umuryi w’abantu. none se umuntu atangira inzoga sa kumi za mugitondo akagera sa moya ya sambutse ubwo murumva ko ibintu bidakomeye !

sam yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Uwafashe icyo cyemezo ni uwo kugawa kandi yahubutse!reka mubwire icyagakozwe:gucuruza inzoga ni business nk’izindi,nko gucuruza boutiquet n’ibindi, ahubwo umuntu unywa inzoga agakora ibindi byaha nko kurwana haba mu kabari, mu rugo iwe,gutukana, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byose bishobora guterwa no kuba umuntu yasinze ibyo byaha byose bifite amategeko abihana, ahubwo ikigaragara ni uko abo bashyizeho iri tegeko bibagiwe ko ayo ya mbere abaho cyNGWA se batajya bayashyira mu bikorwa; ibyo bashaka gukora ntaho byabaye ni ukwanduranya ku bantu gusam ibyemezo bipfuye turabirambiwe dukeneye ba proffessionals mu kazi ka leta naho ibyo turimo tubona ni amahano,bye!

Nyoni yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka