Akarere kari gukora inyigo y’isoko rya kijyambere rya Nyamagabe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari gukorwa inyigo y’isoko rya kijyambere rizubakwa mu mujyi wa Nyamagabe ahasanzwe haremerwa isoko, abatsindiye isoko ryo gukora iyi nyigo bakazaba bayirangije mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.

Iri soko rizubakwa ku bufatanye n’abikorera ku giti bo mu mujyi wa Nyamagabe bityo bakaba basabwa gutangira kubitekerezaho kugira ngo bazabigiremo uruhare.

Abacuruzi bakorera muri iri soko basabwe gutanga ibitekerezo ku hantu ryazajya riremera mu gihe imirimo yo kubaka irijyanye n’igihe izaba iri gukorwa.

Abakorera imirimo itandukanye muri uyu mujyi kandi barasabwa kubahiriza amabwiriza agenga ibyo bakora; abagarutsweho cyane ni abubaka basabwe kutarengera imbago z’umuhanda bubahiriza metero ziteganywa n’amabwiriza abigenga.

Bibukijwe ko nta muntu ukwiye kujya hejuru y’amategeko kandi hakaba nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza kutayamenya.

Muri uyu mugi kandi hagiye kubakwa Agakiriro (Agakinjiro) kazahurizwamo abakora imyuga itandukanye mu rwego rwo kubafasha guhurizwa hamwe no kumenyekanisha ibyo bakora, aka gakiriro kari no mu mihigo y’akarere y’uyu mwaka kazubakwa mu kagari ka Nyabivumu.

Muri aka kagari ka Nyabivumu kandi ni naho hazubakwa ikimoteri kizajya gitunganyirizwamo imyanda izajya iba yakusanyijwe hirya no hino mu mujyi wa Nyamagabe.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka