Minisitiri Kalibata yashyikirijwe igihembo yahawe kubera guteza imbere ubuhinzi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Agnes Kalibata, ari mu bayobozi bashyikirijwe ibihembo n’Ihuriro Nyafrica Riteza Imbere Ibidukikije (African Green Revolution Forum) ku mugoroba wa tariki 28/09/2012 kubera uruhare mu kuzamura ubukungu bushingiye ku buhinzi muri Afurika.
Minisitiri Kalibata yahawe igihembo bise Yara Prize 2012 kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuhinzi no kugeza u Rwanda ku mutekano w’ibiribwa.
Yara Prize 2012 ni igihembo kigenerwa abayobozi b’abagore muri Afurika bagize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa kandi bigakorwa banarengera ibidukikije.
Undi wahawe icyo gihembo ni Dr. Eleni Gabre-Madhin, Umuyobozi ucyuye igihe wa Ethiopian Commodity Exchange (ECX) muri Ethiopia. Dr. Eleni yashimwe kuba yarateje imbere abahinzi bato ba kawa bo muri Ethiopia bakabasha kugera ku musaruro ushimishije no kuwubonera isoko.
Ihuriro Nyafrica Riteza Imbere Ibidukikije (African Green Revolution Forum) rigenera amashimwe abayobozi bo ku mugabane w’Afurika bashishikariza abaturage guhagurukira ibikorwa biteza imbere inganda zishingiye ku buhinzi kandi bakanazana impinduka nziza mu guteza imbere ibidukikije no kwihaza mu biribwa.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage Dr Agnes Kalibata mbonereho no kukubwira ngo niwonkwe namenye ko wabyaye impanga Imana ikomeze ihezagire your family.uri umukozi n’abandi barebereho