Arnold Schwarzenegger ngo yaba agiye gushaka umugore w’imyaka 20

Yanditswe ku itariki ya: 19-09-2012 - Saa: 17:14'
Ibitekerezo ( )

Icyamamare muri cinema Arnold Schwarzenegger umenyerewe ku izina rya ‘Commando’ akaba yarigeze no kuyobora Leta ya California muri USA, ngo yaba agiye kwirongorera umugore w’imyaka 20 y’amavuko.

Arnold Schwarzenegger w’imyaka 65 y’amavuko yari ataranangiza gukemura ikibazo cy’ubutane n’umugore we wambere Maria Shriver, ariko aragira ati: “Nibiramuka bitunaniye kwiyunga, ndabona nzishakira akana k’imyaka 20".

Ikinyamakuru Newsweek gitangaza ko cyavuganye n’abantu basomye amateka ya Arnold ari hafi gushyirwa ahagaragara muri film yise Total Recall: My Unbelievable True Life Story (kwibuka ibihe: amateka yanjye nyayo atangaje ku buzima bwanjye) izasohoka tariki 01/10/2012.

Arnold Schwarzenegger ati nibitunanira kwiyunga na Maria, nzirongorera umugore w'imyaka 20
Arnold Schwarzenegger ati nibitunanira kwiyunga na Maria, nzirongorera umugore w’imyaka 20

Dore amagambo amwe ikinyamakuru Newsweek kivuga ko Schwarzenegger yaganiriye n’umugore we Maria bamaze igihe bashaka gutandukana:

Maria ngo yaba yarasabye Arnold ko bagirana ikiganiro kimbitse nyuma yuko amenye ko umugabo we afitanye umwana n’umukobwa wahoze abakorera akazi ko mu rugo. Ngo Schwarzenegger yigeze kubyemera ko babiganiraho ariko nyuma aza kwisubiraho, nubwo ngo byari gushobora kuba intandaro yo kwiyunga.

Maria bimurambiye ngo yasabye Arnold ko batandukana maze aramusubiza ati: "Mfite amafaranga, ubushobozi ndetse n’indege, kandi n’inshuti zizamba hafi".

Maria ngo yaje kuvuga ko azasaba ubutane mu rukiko kandi agasaba ko Schwarzenegger ari we usohoka mu nzu, inshuti n’umuryango we bakavuga ko ngo ntabyo yakwemera kuko inzu ari iye.

Umuhungu wa Schwarzenegger witwa Patrick Arnold, yatangiye kwiyita “Patrick Shriver” izina rya nyina, ku rubuga rwa Twitter, abakobwa ba Schwarzenegger babiri nabo ngo bafite impungenge ko se ashaka kubakoresha kugira ngo ahanagure isura ye yari imaze kwangirika.

Ikinyamakuru Newsweek gisoza kigira kiti ibya ari byo byose, uyu mugabo w’icyamamare aramutse arongoye umugore arusha imyaka 45, ngo nta gitangaje kirimo kuko bimaze kumenyerwa ko abagabo b’ibyamamare bakunze gutandukana n’abo bashakanye bakirongorera abana bakiri bato.

Gasana Marcellin

Andi makuru - Mu mahanga
USA: Shaquille O’Neal yabaye umupolisi
23/01/2015

Shaquille O’Neal wahoze akinira ikipe ya Basketball ya Miami Heat, kuwa kabiri tariki ya 20/01/2015 yarahiriye kwinjira mu gipolisi cya leta ya Florida, mu muhango wari uyubowe (...)
Ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’abakomeye mu bukungu bw’isi bahuriye i Davos
21/01/2015

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, witabiriye inama ihuza ibikomerezwa mu ishoramari n’ubukungu bw’isi (World Economic Forum) yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi mu bigo (...)
Yatangije isengesho ryo gukizwa hiyambajwe Yezu Nyir’Impuhwe mu Busuwisi
6/01/2015

Umunyarwandakazi Louise-Marie Mukamanzi uba mu Busuwisi yakiriye mu isengesho ryo kwiyambaza Yezu Nyir’Impuhwe none na we yaritangije mu (...)
USA: Barishimira uko igurishwa ry’impano zavuye mu Rwanda ryagenze
8/12/2014

Inshuti z’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC” ziba I Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika ziravuga ko zanyuzwe n’uko igikorwa cyo gucuruza impano zavanye mu Rwanda (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 25

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

KT Radio - Listen Live

AMAKURU

IBIGANIRO

INGENGABIHE

AMAMAZA

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire