U Rwanda ruzaba rutakibeshwaho n’inkunga z’amahanga mu myaka 10 iri imbere - Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari icyizere ko mu myaka 10 iri imbere u Rwanda ruzaba rutakibeshwaho n’inkunga ziturutse hanze y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Time, umunyamakuru yamubajije atya: “ Ni ryari utekereza ko u Rwanda ruzaba rwishoboye ku buryo rureka kubeshwaho n’inkunga rukiteza imbere ari nako kwibohora nyako”?

Perezida Paul Kagame yasubije ko nta tariki ntarengwa yatangaza ko ibyo bizaba bigezweho ariko yongeraho ko urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 10 iri imbere ibyo bishobora kuzaba bigezweho igihugu kikibeshaho mu buryo burambye.

Yagize ati: “Ubu ntiturabasha kubigeraho ariko ndatekereza ko tuzabigeraho vuba kuko umunsi ku wundi tuba dufite ibyo twungutse bijyanye n’urugamba rwo guharanira kwiteza imbere”.

Nk’uko Perezida Paul Kagame yakomeje abisobanura intego u Rwanda rufite ni uko buri munyagihugu wese ashyira imbaraga mu byo akora kandi abigiranye ubushake bwe bwose kugira ngo yiteze imbere.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko icyerekezo u Rwanda rufite mu iterambere cyigaragaza kuko buri muturage wese afite ubushobozi bwo guhitamo neza ibyiza bimukwiriye.

Kuva aho ibihugu bimwe na bimwe bihagarikiye inkunga zabyo byageneraga u Rwanda Abanyarwanda bahise bafata iya mbere bishyiriraho ikigega cyo kubafasha kwikemurira ibibazo kugira ngo hasibwe icyo cyuho cy’inkunga z’amahanga.

Perezida yagaragaje ko bivuye mu bushake bwabo Abanyarwanda bose bashyizeho uburyo bwo kwegeraganya ubushobozi bifitemo batanga amafaranga mu kigega cyashyiriweho kwihesha agaciro.

Yabisobanuye agira ati: “Ubu muri icyo kigega hamaze gushyirwamo amafaranga kandi arimo gutangwa n’Abanyarwanda aho bari hose ku isi. Ibyo birerekana ko n’ubwo ayo mafaranga akiri make ariko abayatanga baba babyishimiye”.

Abajijwe niba akora amasaha 24, iminsi 7 y’icyumweru atekerereza u Rwanda n’Abanyarwanda, Perezida Paul Kagame yasubije ko hafi igihe cye cyose akimara akora anatekereza icyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda nabo bagomba kugendera muri uwo murongo wo gukora byinshi kandi byiza. Ati: “Icyiza cy’Abanyarwanda ni uko babona ko imibereho yabo ari bo ba mbere ireba bityo bigatuma ibyo bakoze byose babigira ibyabo”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I don’t think so.

Demob yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

yo nangye ndamukundaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa,imana ikomeze, imurinde,imuhe ubwenge nku bwo yahaye roi salomon,imigisha yi mana yose ayibone

mami yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Abajijwe niba akora amasaha 24, iminsi 7 y’icyumweru atekerereza u Rwanda n’Abanyarwanda, Perezida Paul Kagame yasubije ko hafi igihe cye cyose akimara akora anatekereza icyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

ibi nibyo rwose ariko natwe turamukuundaaaaaaaaaa Imana imwongerere imbaraga numugisha

umucyo yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka