Prezida Kagame yabimburiye abandi Banyarwanda mu ibarura rusange

Urugo rwa Prezida wa Repubulika, Paul Kagame, ruri mu rwibarujwe kuri uyu wa kane tariki ya 16/08/2012 ubwo igikorwa cy’ibarura rusange rya kane cyatangiraga mu gihugu hose, mu rwego rwo gutanga urugero ku bandi Banyarwanda bose.

Ahagana mu masaa tanu z’igitondo nibwo Perezida Kagame yakiraga mu rugo iwe, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), Yusufu Murangwa, wabaye umukarani w’ibarura mu ngo z’abayobozi bakuru b’igihugu.

Murangwa yavuze ko nta kintu kidasanzwe urugo rwa Perezida Kagame rwabajijwe, gitandukanye n’ibyabajijwe abandi baturage mu gihugu hose. Iby’ingezi bibazwa ni umwirondoro wa buri muntu, imibereho, n’umutungo bafite mu rugo.

Yagize ati: “Namubajije abatuye mu rugo iwe, umubare wabo, icyo bapfana, ubumuga bafite n’icyabuteye, niba bafite amazi n’umuriro, niba hari ibyo batunze by’ibanze nka radio, tereviziyo, internet, n’ibindi.”

Ku kijyanye n’uko urugo rwa Perezida wa Repubulika usanga rukorwamo n’abantu benshi bikaba byamugora kuvuga umwirondoro wabo bose, Umuyobozi mukuru wa NISR yavuze ko abo bantu bagomba kujya kwibaruriza mu ngo z’iwabo.

Perezida Kagame iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo yabaruzaga abo mu rugo rwe.
Perezida Kagame iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo yabaruzaga abo mu rugo rwe.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare asaba ko abantu batari mu ngo zabo bitewe n’uko baba bagiye mu mirimo hirya no hino, bagomba gusiga mu rugo urwandiko rumenyesha umukarani w’ibarura igihe bazabonekera.

Abanyarwanda bari hanze y’igihugu nabo basabwe kujya kwibaruza kuri za Ambasade z’u Rwanda ziri mu bihugu barimo. Kwibaruza ni itegeko kuri buri Munyarwanda; nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kibisaba.

Umuyobozi wa NISR yatangaje ko yishimiye umwanya uhagije Perezida Kagame yatanze wo kugirango bamubarure, we n’umuryango we. Umukarani w’ibarura asabwa kumara iminota iri hagati ya 30 na 45 muri buri rugo, abaza ibyo asabwa byanditse ku ifishi y’ibarura.

Ibarura rusange rya kane ribaye mu Rwanda, ryatangiye kuri uyu wa kane rizarangira tariki 30/08/2012. Imibare ya mbere y’ibyavuyemo izatangazwa mu kwezi kwa 12 k’uyu mwaka wa 2012, naho imibare ihamye ikazatangazwa mu mpera z’umwaka utaha wa 2013; nk’uko Umuyobozi mukuru wa NISR yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu by’ukuri uri umuyobozi mwiza kdi wintangarugero. Banyarwanda mwese ndabakangurira muze tugire umuco mwiza n’ubupfura biranga abanyarwanda dufatiye ku bakurambere n’umuyobozi wacu, kdi tworoherezanye mu gutanga service nziza, mugire ibarura ryiza.

JIMMY yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

Umuyobozi mukuru w’igihugu atanga urugero rwiza mukwibaruza hanyuma ngo wowe ntushaka kwibaruza ngo urasenga?

Ranson gerard yanditse ku itariki ya: 17-08-2012  →  Musubize

president Imana ige imuha umugisha.

me yanditse ku itariki ya: 16-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka