Ababishaka bahawe isaha yo kubaza minisitiri w’Ubucuruzi icyo bashaka

Yanditswe ku itariki ya: 24-07-2012 - Saa: 15:21'
Ibitekerezo ( 1 )

Uyu munsi tariki 24/07/2012 kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iraza kwakira ibibazo byose birebana n’ubucuruzi mu Rwanda kandi minisitiri n’abo bafatanya bya hafi barabitangira ibisubizo.

Ababaza ibibazo barabibaza bakoresheje urubuga rwa intererineti rwa www.twitter.com ku murongo wa @MinicomRwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Emmanuel Hategeka yabwiye Kigali Today ko icyo kiganiro rusange n’ababishaka bose kiza kuba gifunguye ku bibazo ibyo ari byo byose umuntu yaba afite ku rwego rw’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Mu minsi iri imbere ibiganiro nk’ibi bizajya bitegurwa kandi hagenwe ingingo yihariye iganirwaho; nk’uko Hategeka yakomeje abisobanura.

Ubu buryo bwo kubaza ibibazo abayobozi ku nshingano zabo bumaze iminsi bukoreshwa na Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubuzima aho bagena umunsi wihariye bakawutangaza mbere hanyuma bakaza guhura n’ababa babyifuza.

Minisitiri w’Intebe yagiye asubiza kuri gahunda za guverinoma zose, mu gihe minisitiri w’Ubuzima akenshi yagiye asubiza ku bibazo biri mu rwego rw’ubuzima. Aba baminisitiri bombi bagiye kandi bakira ibyifuzo n’ibitekerezo bakanizeza ko bazabikurikirana.

Abandi bayobozi bakuru mu nzego nyinshi mu Rwanda bamaze gufungura imirongo bwite ndeste n’iy’inzego bakuriye, ariko ntibarashyiraho uburyo buhoraho bwo guhura n’ababagana.

Uburyo bwari busanzwe bwo kubaza abayobozi ibibazo ni igihe bajyaga bahura n’abanyamakuru cyangwa mu biganiro byitwa “kubaza bitera kumenya” kuri radiyo na televiziyo Rwanda.

Ahishakiye Jean d’Amour

Andi makuru - Mu Rwanda
Rutsiro: “Ndi Umunyarwanda” imaze gushinga imizi nubwo hari ikibazo cy’imfashanyigisho
27/11/2014

Urugaga rw’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rutsiro rwemeza ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda muri rusange imaze gushinga imizi muri ako karere gusa ngo haracyari imbogamizi zirimo (...)
Kayonza: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya barataka inzara
26/11/2014

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Mudugudu wa Rugeyo ya Kabiri mu Murenge wa Mwili wo mu Karere ka Kayonza baravuga ko bafite inzara bagasaba inzego (...)
Hategerejwe ko FDLR iva Kanyabayonga ikerekeza Kisangani kuri uyu wa gatatu
26/11/2014

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/11/2014, biteganyijwe abarwanyi ba FDLR bari Kanyabayonga bajya Kisangani baciye ku kibuga cy’indege cya (...)
Diyoseze Gatolika ya Gikongoro yabonye umushumba mushya
26/11/2014

Padiri Hakizimana Celestin yagizwe umwepiskopi wa Diyoseze ya Gikongoro kuri uyu wa 26/11/2014, diyosezi yari imaze imyaka ibiri n’amezi umunani nta mushumba (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 1507

Ibitekerezo

kwegereza ubuyobozi abaturage n ingenzi.

garuka yanditse ku itariki ya: 24-07-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

KT Radio - Listen Live

AMAKURU

IBIGANIRO

INGENGABIHE

AMAMAZA

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire