Uyu mwarimu azaza aturtse muri kaminuza ya Harvard iri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa ISPG Gitwe.
Ubuyobozi bwa ISPG Gitwe, buvugako uyu mwarimu azazanwa k’ubufatanye bwa minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho. Minisitiri yabemereye kuzabaha umwarimu azavana muri kaminuza ya Harvard ubwo yagiriraga uruzinduko muri iri shuri tariki 31/05/2012.
Minisitiri Binagwaho yemeye icyi gikorwa nyuma yo kwihera ijisho serivise zitangirwa mu bitaro bya Gitwe kuko kuba bafite ishuri bakagira n’ibitaro bituma abahaturiye barushaho kugira ubuzima bwiza.
Uhagarariye ishuri rya ISPG n’ibitaro bya Gitwe, Urayeneza Gerald, avuga ko inkunga ya minisitiri bayakiranye ibyishimo byinshi, kuko kuba bagiye kubona iyi nzobere bizatuma ababagana barushaho guhabwa serivise nziza kuko ubumenyi buzaba bwiyongereye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
HAVARD VS ISPG iyi kaminuza irimo gutera imbere kuburyo bushimishije kandi butunguranye Felecition UMUSAZA GERARD
uwo mwarimu se azaba yigisha muri faculty ya medicine cg ni muri faculty ya nursing ariko byose ni byiza