Kongerera ubumenyi abanyamakuru bituma barushaho kunoza umwuga wabo
Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC) iravuga ko kongerera ubumenyi abanyamakuru binyuze mu mahugurwa bituma barushaho kunoza umwuga wabo.
Umunyamabanga nshingabikorwa wa MHC Mbungiramihigo Peacemaker, avuga ko bateguye aya mahugurwa nyuma y’ubushakashatsi iyi nama yakoze, igasanga hari ibitanoze mu mikorere ya zimwe mu nkuru n’uburyo ziba zikozemo.
Agira ati “Twafashe icyemezo cyo kongerera ubushobozi abanyamakuru n’ibitangazamakuru, kugira ngo banoze ibyo bageza kubabakurikira.
Hari ikibazo cyo kuba ibitangazamakuru byinshi bikorera i Kigali byibanda gusa ku nkuru z’i Kigali, nyamara no mu tundi turere hari inkuru nyinshi byagakoze, iyi gahunda rero ikaba igomba gucyemura ibyo bibazo byose.”
Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25 Kamena 2016, ubwo yasozaga amahugurwa yagenewe abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, binafashwa kugera no mu bice bitandukanye by’igihugu iby’icyaro kubona amakuru.
Niyibizi Vincent umwe mu banyamakuru bakurikiranye amahugurwa, avuga ko yungukiye byinshi muri aya amahugurwa.
Ati “Nubwo tuba twarabyize mu ishuri, hari ibyo tuba tutanoza neza, dore nk’ubu namenye uburyo ishusho ryajyana n’ibyo ndi kubwira abankurikiye.
Hari amashusho natambutsaga atari meza rimwe umuturage ashobora kurireba akagira ubwoba, ariko ubu nsobanukiwe uburyo ngomba kubikosora.”
Aya mahugurwa yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|