Rulindo: Amazi yarituye umuhanda anasenya amazu 6

Yanditswe ku itariki ya: 11-05-2012 - Saa: 15:12'
Ibitekerezo ( 1 )

Amazi y’imvura yinjira mu butaka yangije umuhanda wa kaburimbo, amazu 6 ndetse n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

“Amazi y’imvura ntabwo ashoka ahubwo yinjira mu butaka, ukabona igice cy’umurima, inzu cyangwa se umuhanda kiranyereye kiragiye”; nk’uko bitangazwa na Nizeyimana Pierre Claver, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki.

Bamwe mu batuye umurenge wa Bushoki bavuga ko iyo inzu igiye kunyerera ibanza ikagaragaza ibimenyetso birimo gusaduka, maze bakihutira gukuramo ibyabo ndetse bakanayikuraho isakaro kugira ngo barebe ko bagira icyo basigarana.

Uwanyirigira Angelique, umwe mu batuye uyu murenge agira ati: “Hari n’amazu yimuwemo abantu maze baba bacumbikiwe ahandi kugira ngo atazabagwaho”.

Amwe mu mazu yasenywe n'ubutaka bwanyereye.
Amwe mu mazu yasenywe n’ubutaka bwanyereye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushoki, kuri uyu wa gatanu tariki 11/05/2012 yavuze ko kugeza ubu hari amazu yo guturwamo yasenyutse ibikuta, ibikoni biranyerera, ndetse n’ibice by’imirima ihinzemo imyaka bikomeje kunyerera.

Avuga kandi ko bagiye gukangurira abasenyewe n’ubutaka bwatengutse ko bakwiye gutura mu midugudu, mu rwego rwo kwirinda ibyago nk’ibi, ndetse no kubegereza ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Umukingo watengukiye mu muhanda. Abaturage basibura umuhanda n'imiferege buri munsi.
Umukingo watengukiye mu muhanda. Abaturage basibura umuhanda n’imiferege buri munsi.

Kugeza ubu igice cy’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Musanze giherereye mu murenge wa Bushoki cyaratengutse, ku buryo imodoka zigendera ku gice kimwe, amapoto abiri y’amashanyarazi nayo yatwawe n’amazi, ndetse n’imirima y’abaturage ikomeje gutenguka.

Muri iki gihe cy’imvura, abaturage batuye mu murenge wa Bushoki bahora bakura ubutaka mu miferege no mu mihanda kubera ko hakomeje gutenguka.

Jean Noel Mugabo

Andi makuru - Imbere mu gihugu
Kirehe: Yafatanwe udupfunyika 700 tw’urumogi atwambariyeho
1/10/2014

Umusore witwa Gratien Habimana yatawe muri yombi ubwo yari yihambiriyeho udupfunyika 700 tw’urumogi adukuye mu karere ka Kirehe atugemuye i Kigali aho asanzwe akorera ubwo (...)
Nyaruguru: Yateye umukobwa we icyuma amwitiranyije n’umugore we
1/10/2014

Umugabo witwa Iyamuremye Daniel utuye mu mudugudu wa Rushubi mu kagari ka Ngeri, umurenge wa Munini ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera icyuma umukobwa we Florence (...)
Ruhango: Akurikiranyweho kwiba inka akayibagira iwe
1/10/2014

Ndahimana Francois yafatiwe mu mudugudu wa Cyunyu akagari ka Rwoga umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, ashinjwa kwiba inka mu murenge wa Kinihira akaza kuyibagira iwe, (...)
Nyabimata: Yatemye umuturanyi aramukomeretsa ahita aburirwa irengero
30/09/2014

Umugabo witwa Nemeyimana Damascene utuye mu kagari ka Kabere, umurenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, arashakiswa nyuma yuko kuri uyu wa mbere tariki 29/09/2014 atemye (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 803

Ibitekerezo

nugutura ahantu harengeye amazi atapfa gusenya

MASENGESHOSCHADRACK yanditse ku itariki ya: 21-09-2012
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

KT Radio - Listen Live
Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire