Gitifu w’umurenge akurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 15Frw

Musabyimana Ferdinand wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo afunzwe akekwaho kunyereza arenga miliyoni 15Frw ahimba ibintu bitandukanye.

Umuyobozi w'Umurenge wa Ngoma ukurikiranyweho kunyereza arenga Miliyoni 15Frw.
Umuyobozi w’Umurenge wa Ngoma ukurikiranyweho kunyereza arenga Miliyoni 15Frw.

Musabyimana akaba yarahimbiye umushinga abaturage 338 bagenerwaga inkunga y’ingoboka (Direct support) wiswe Rukozo Investment Company (RIC) ngo wari ugamije guhinga no gutunganya umusaruro ukomoka ku bihumyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Emmanuel Kayiranga yabwiye Kigali Today ko Musabyimana akiyobora Umurenge wa Rukozo mu mwaka ushize yari yarabwiye abo baturage ko uwo mushinga ugomba gutangizwa na miliyoni 15Frw.

Ati “Uwo mushinga yakoze hamwe na bo, yavugaga ko bazawubafashamo ntabwo hari hagamijwe inyungu z’abaturage, ahubwo yarebaga inyungu ze abinyujije kuri abo bazabibafashamo, bahimba umushinga wa baringa utabaho utagira n’ibyangombwa.”

Musabyimana ngo yatangiye kubwira abo baturage ko rwiyemezamirimo ashaka kugura imashini zizabafasha gukora neza, ariko abiziranyeho n’uwo rwiyemezamirimo kuko muri izo mashini zose haje imwe gusa.

Ashinjwa kandi ko mbere yo kuvanwa mu Murenge wa Rukozo akimurirwa mu wa Ngoma, ngo yatse amafaranga abayobozi b’imidugudu, ababwira ko ari ayo kuzagura ibyuma bya "sonorisation" y’umurenge.

Ngo yabatse amafaranga y’ubudehe nk’uko umudugudu usanzwe utegura umushinga, abasaba ibihumbi 480Frw yo kugura sonorizasiyo naho ahava ntayo aguze, ngo uretse ko bitanemewe gufatira amafaranga y’abantu mu byo atari agenewe gukoreshwa.

Musabyimana wari ufite ubushobozi nk’umuhesha w’inkiko, anakurikiranyweho kwishyuriza umuturage ibihumbi 170Frw ntiyayamuha yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

twizere ko ubwo udufi duto twatangiye gufatwa bitagarukiraho n’igifi kinini"KANGWAGYE Justus akanirwe urumukwiye kubera ibirombe yambuye abaturage bo muri rusine agashyiramo campany ya baringa yitwa ISANGE yakoraga mu nyungu ze ntihirengagizwe n’igihombo yateje uwari wakodesheje guest house iri ishyorongi ashaka kuyifatanya niye yubatse ikanyinya

kimenyi yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Kurya n ukwishyura ubwo nyine icyaha nicyimuhama azabiryozwa hagati aho ibi bijye bibera urugero rwiza n’abandi bafite izo ngeso mbi zo kurya imitungo y’abaturage bazirikane ko inzego z’umutekano zihari kandi zishoboye.

juma yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ubutabera nibukore akazi kabwo,gusa abayobozi batobera Perezida wacu turabamaganye.

Croix Musabyimana yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

HAKWIYE GUKORWA RESEARCH NIBWO HAZAMENYEKANA IMPAMVU ITERA ABAYOBOZI BAMWE KWIBA

K yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ibyo no muli masoro yaribwe hahimbwe umushinga wo kubakira abantu W.C hanyujijwe frw mu budehe 2012. muzabibaze executif mukwira j.nepo na social wariho.

sosten yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Nnyagwe vrm,hama akubitwe inahe mugahang kko Ruswa yaraciwe nne wew ariko arayigarr?ttibagiy ubusuma nibamuhash

Jimmy yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka