Amatsinda ya baringa atumye VUP itishyurwa neza

Abakoze amatsinda adakora mu Karere ka Ngororero bagiye bakingirwa ikibaba n’abayobozi batari inyangamugayo, bituma inguzanyo zatanzwe muri VIUP zitishyurwa neza.

Muri gahunda ya leta ya VIUP, abaturage babasha kwishyira hamwe bagurizwa amafaranga yo gukora imishinga baba berekanye. Gusa muri aka karere hakomeje kuvugwa ko hari abagiye bakora amatsinda bagamije kwirira amafaranga kandi na bamwe mu bayobozi b’ibanze babizi.

Kanyange Chrishtine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, byatumye kugeza ubu, miliyoni zirenga 285Frw zagombye kuba zaragaruwe zitarishyurwa.

Kanyange Chrishtine, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngororero.
Kanyange Chrishtine, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ngororero.

Agira ati “Hashyizwemo imbaraga nyinshi mu kwishyuza aya mafaranga ku buryo hari ayagarutse. Ariko ayahawe amatsinda ya baringa ahanini yashinzwe n’abayobozi niyo ataragaruka.”

Kanyange avuga ko hari abayobozi batatu mu tugari bafunzwe bakurikiranyweho ayo makossa, abandi barimo gukurikiranwa ngo hagarurwe ayo mafaranga ahabwe abandi.

Yongeraho ko hari abaturage bamwe batishyura amafaranga bahawe, bavuga ko ari inkunga leta yabageneye nk’abatishoboye. Gusa ngo abayobozi bakomeje kubasobanurira imikorere ya VUP n’imikoresherezwe y’ayo mafaranga.

Umukozi ushinzwe ibikorwa bya VUP mu karere, Ndayisenga Simon, agaragaza ko muri aka karere hamaze gutangwa inguzanyo ku mishinga zirenga miliyoni 833Frw.

Avuga ko hari amafaranga menshi yagarujwe ku mbaraga z’ubufatanye bw’inzego zitandukanye ariko hakaba hari amatsinda atarakozwe batarabona uko bishyuza.

Ati “Dufite ikibazo cy’abantu bagiye bakora amatsinda atabaho bagahabwa inguzanyo barangiza ntibishyure. Harimo gushakwa uburyo bakwishyuzwa hifashishijwe amategeko.”

Hari ariko n’abacungamutungo za Sacco z’imirenge bavugwaho gukoresha nabi amafaranga ya VUP ariko nabo bakaba barimo gukurikiranwa nk’abandi.

Kuva muri 2016 ibikorwa bya VUP bimaze kugera mu mirenge yose igize Akarere ka Ngororero. Muri rusange amafaranga yose amaze kwishyurwa angana na 68%, naho ayambuwe akaba 32%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka