Gukoresha ifumbire bishobora kongera umusaruro w’umuceri

Abahinga umuceri mu gishanga cya Kanyonyomba mu Karere ka Gatsibo barasabwa kongera ingufu mu mikoreshereze y’ifumbire kandi bakirinda kuvangavanga imyaka, kugira ngo umusaruro wiyongere.

Iki ni cyo gishanga cya Kanyonyomba gihingwamo umuceri kuri hegitari 378.
Iki ni cyo gishanga cya Kanyonyomba gihingwamo umuceri kuri hegitari 378.

Ibi bibaye mu gihe abahinzi bahinga muri icyo gishanga bavuga ko amafumbire basanzwe bakoresha adatanga umusaruro uko bikwiye.

Tumukunde Laetitia, umwe mu bahinzi b’umuceri muri icyo gishanga, avuga ko ifumbire bakoresha itakibaha umusaruro mwiza kuko ngo itihanganira ibihe by’izuba n’imvura ikabije.

Agira ati “Ifumbire twari dusanzwe dukoresha ni iyo mu bwoko bwa NPK. Ntiyihanganira ibihe by’izuba ndetse n’imvura iyo iguye irayitembana kuko iyo tuyikoresha tuba tuminjira duterera hejuru, ugasanga ntacyo imariye imyaka.”

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko umusaruro mwiza kandi mwinshi w’umuceri wagerwaho mu gihe abaturage bakoresheje neza amafumbire ajyanye n’ubutaka bahingaho.

Uhagarariye Ikigo RAB mu Ntara y’Iburasirazuba, Sendege Norbert, avuga ko gufumbira imyaka hakoreshejwe ifumbire mvaruganda hamwe n’iy’imborera ari byo byafasha abaturage kugera ku musaruro, ariko by’umwihariko ngo bagakoresha imbuto nziza.

Rusanganwa Athanase, umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu ushinzwe ibijyanye n’ubushakashatsi ku mafumbire aberanye n’ibihingwa, avuga ko batangiye ubushakashatsi kugira ngo barebe ifumbire ijyanye n’ubutaka bwo mu gishanga cya Kanyonyomba.

Agira ati “Uko imyaka igenda ishira, ubutaka butakaza imyunyu. Bivuze ko mu myaka 50 ishize uko abatubanzirije bezaga, biratandukanye ugereranyije n’ubu. Ni yo mpamvu dukomeza gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ifumbire ijyanye n’uko ubutaka buteye ubu.”

Aba bahinzi basabwa gukora ubuhinzi bwabo kinyamwuga ku buryo bakurikirana igihingwa kuva gitewe kugeza gisaruwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka