Inkunga igenerwa sosiyete sivile yabafashije kuzamura imibereho y’abaturage

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gitangaza ko inkunga kimaze igihe kigenera imiryango itegamiye kuri leta, yayikoresheje mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Imiryango itegamiye kuri leta yahawe amafaranga izenguruka igihugu ikora ibikorwa biteza imbere abaturage.
Imiryango itegamiye kuri leta yahawe amafaranga izenguruka igihugu ikora ibikorwa biteza imbere abaturage.

Mu myaka ibiri ishize RGB yatanze amafaranga ku miryango 26 mu cyiciro cy’umwaka wa mbere. Uyu mwaka hakazahabwa imiryango 19 harimo n’imwe yamaze kuyafata, byose hamwe byatwaye agera kuri miliyari 1,48Frw.

Theodore Mutabazi, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwandika imiryango itari iya Leta n’imitwe ya Politiki muri RGB, avuga ko inkunga itangwa binyuze mu irushanwa ry’imishinga iba yateguwe na Sosiyete Sivile yatangiye gutanga umusaruro.

Yagize ati “Kugeza ubu turashima uko imiryango tumaze gutera inkunga yayikoresheje kandi imishinga yabo yagiriye abaturage akamaro. Iki kikaba ari ikintu Leta y’u Rwanda ndetse n’abaterankunga bishimira.”

Mutabazi atanga urugero rw’imwe muri iyo miryango nka ARDO (Associations Rwandaise pour la Defence des Droits de l’Homme), watanze ubufasha bw’amategeko ku bagororwa b’abagore 22 babanaga n’abana babo muri gereza nyuma baza gufungurwa.

Yatanze urugero rw’undi nka Transparency International Rwanda wafashije abantu 504 mu gukemura ibibazo by’akarengane bagiriwe harimo n’ibya ruswa.

Hakaba na Pax Press, umuryango w’abanyamakuru wimakaza amahoro no guha ijambo umuturage binyuze mu biganiro mbwirwaruhame, wakoze ibiganiro mu bice bitandukanye by’iguhugu cyane cyane mu cyaro bihuza abaturage n’abayobozi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byabo.

Ati “Mu gutoranya iyi mishinga tureba iyibanda ku iterambere ry’ikiremwamuntu, amahame y’uburinganire, kuzamura uburere mboneragihugu ,uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, guteza imbere umuco ndetse no kuzamura imibereho y’abagore n’urubyiruko binyuze mu kwihangira imirimo.”

Iyi gahunda y’imyaka itanu yo kongera ubushobozi bw’imiryango ya Sosiyete Sivile yatangijwe mu 2014 ku nkunga y’Ihuriro ry’Imiryango ya Loni mu Rwanda (ONE UN) n’indi miryango nterankunga, igamije kuzamura uruhare rwa sosiyete sivile mu miyoborere myiza n’iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ayageze kumuturage ni ayahe? ni ibiganiro barangiza bakabaza ibibazo eeeeeeeeeeeeeee!!

Karera yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka