Abadiventiste bafashishije abakene asaga miliyoni 262 mu bikorwa b’ubugiraneza
Mu gihe cy’ukwezi, Abizera b’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, bamaze gufashisha abatishoboye inkunga isaga miliyoni 262 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yanyuze mu bikorwa bitandukanye.
Aya mafaranga yatanzwe n’abizera b’Itorero ry’Abadiventisite bagamije gufasha bagenzi babo kugira imibereho myiza, binyujijwe muri gahunda y’ibwirizabutumwa ry’ibyumweru bibiri rirarikira abantu kwiyegurira Yesu Kirisito. Iri vugabutumwa rikaba ribera ahantu (sites) 2226 mu turere twose tw’u Rwanda.
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisite mu Rwanda, Pasitori Byiringiro Hesron,avuga ko rigomba kujyana n’ibikorwa byo gufasha abantu kuko ari bwo ubutumwa mwumvikana neza.
Yagize ati “Ubutumwa ntago ari uguhagarara imbere ngo uvuge hariho abantu bashonje, hariho abantu bafite uburwayi. Ibyo rero ni byo byatumye Itorero ry’Abadiventisite ritekereza ko ryagendera kuri gahunda rifite, kandi tugakurikiza gahunda y’igihugu mu buryo bwo gufasha abakene, imfubyi n’abapfakazi.”
Pastor Byiringiro yavuze ko babikora bashingiye ku nkingi 4 z’Itorero ry’Abadiventisite zirimo ivugabutumwa, ubuvuzi, uburezi n’ibikorwa by’ubugiraneza bikomeza abantu kugira ngo babe abayoboke ba Kiristo.
Igikorwa cyo kwerekana ibimaze gukorwa mbere no cyumweru gishize hatangiwe ibwirizabutumwa, byabereye i Rubavu mu Murenge wa Kanzenze, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2016, bikaba byamuritswe ku mugaragaro biyobowe na Pastor Dr. Teddy Wilson uyobora Itorero ry’Abadiventisite ku Isi.
Ibyo bikorwa birimo inka 63 zahawe abakene, amazu 122 yubatswe, amazu 302 yavuguruwe, amatungo magufi 702 yatanzwe, mituweli 12325 zahawe abakene, amateme ku mihanda y’imigenderano yubatswe ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugiraneza.
Nyiranzage Margueritte wahawe inka, yavuze ko byamubereye nk’igitangaza kuko ngo mu buzima bwe ntiyiyumvishaga uko yatunga inka kubera ubukene.
Yagize ati “Imana ihe umugisha Itorero ry’Abadiventiste ryantekerejeho. Ubu nanjye ngiye gutera imbere.”
Umukuru w’Itorero ry’Abadiventisite ku Isi, Pastor Teddy Wilson, washyikirije izi nka abazihawe, yabifurije kuzatunga bagatunganirwa kandi bagatera imbere mu by’ubuzima n’iby’umwuka.
Yizeje Abanyakanzenze ko muri uwo murenge hazubakwa ishuri ryiza, ibitaro bigezweho n’urusengero bizabafasha.
Pastor Teddy Wilson yashimye Leta y’u Rwanda itanga umudendezo wo gusenga.
Guverineri Mukandasira Caritas wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimye Abadiventisite ku bufatanye bagaragaza mu iterambere ry’igihugu bakora ibikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’iby’ubugiraneza.
Guverineri Mukandasira yasabye Abadiventisite gukomeza ibyo bikorwa byiza no kugumya kuba abafatanyabikorwa beza b’igihugu.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
ibihe bitangaza biri gukora kandi muvuga ko ibitangaza bitagikorwa (kandi impano yo kubikora ikiri mu itorero)
Imana ihabwe icyubahiro gusa abanyarwanda turusheho kwitegura Yesu kristo kandi tunafasha abari mu kaga abarwayi,abakene ,n’abandi batishoboye nk’uko Kristo yabikoraga
Imana ihabwe icyubahiro kubw’ibikorwa ikomeje gukoresha itorero ryayo, dusaba Mwuka muziranenge nawe ngo akomeze akore ku imitima y’abantu bataramenya Yesu, abagarure maze igihe nikigera twese tuzishimire gusanga Umwami wacu mu Ijuru.
Iyatangiye umurimo izawusohoza. Imana ikomeze guha umugisha abana bayo bari Mu murimo w’ivugabutumwa
Umurimo w"Imana yadushinze wo kwamamaza ubutumwa ku isi yose ugomba gukorwa n’abantu badasanzwe mu bihe bidasanzwe. Imana ihe Abadiventisiti umugisha cyane
imana ihabwe icyubahiro kd ihimbazwe kubwubuntu bwayo komeza uduhe kutwongerera imisha igihugu cyacu ubashe kuduha kwihana nagejejweho ububutumwa bwiza babashe kutubera impamba izatugeza mwiju mana duhe kwihana twese
Turashimira Imana ku bw’umudendezo wo kuvuga ijambo ry’Imana igihugu cyacu gitanga. Kandi turashimira ubutobozi bwiza. Igikomeye muri ibyo bikorwa ni uburyo abanyarwanda biboneye anahirwe yo kumva ukuri kw’Ijambo ry’Imana uko ryakabaye. Turagaya ariko amadini arwanira kugirango abayoboke bayo batumva ubutumwa buri gutambuka mu gihugu hose. Umudendezo nibawutange nk’uko igihugu cyiwuha buri wese. Kandi ntihakagire upfukiranwa ngo hemere.
Amatorero yose yemera Kristu agendera kuli bibiliya.Immana ihe umugisha itirero rya Aba divantist
Amatorero yose yemera Kristu agendera kuli bibiliya.Immana ihe umugisha itirero rya Aba divantist
Imana iri gukora ibitangaza ikoresheje abana bayo,Itorero ry’abadiventiste nkunda ko rigendera ku byanditswe muri bibiriya,nta guca hirya cyangwa hino.Imana ibakomereze mu murimo barimo hano mu Rwanda.