Nyuma y’aho u Rwanda rukomeje rusesereye Uganda nyuma yo gusanga Uganda yarakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bidahuye, Amavubi ntabashije gutsinda umukino ubanza wabereye i Kigali.
Igitego cya Misiri cyatsinzwe na Taher Mohamed ku munota wa 48 w’umukino, nyuma y’aho Amavubi yari amaze guhusha igitego ku mupira wakubise umutambiko w’izamu, maze abakinnyi ba Misiri bahita bazamuka (contre-attaque) batsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Abakinnyi babanjemo
Rwanda : Hategikimana Bonheur, Ahoyikuye Jean Paul, Nsabimana Aimable, Ndikumana Patrick, Yamini Salum, Ntwali Jacques, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Niyibizi Vedaste, Nshuti Savio Dominique, Biramahire Abeddy
Misiri: Mohamed E, Ramadan S., Osama H, Mohamed A, Omar M, Ahmad M, Akran M, Ahmad A, Taher M, Ahmad H & Mostafa A
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NYAKUBAHWA HE PAUL KAGAME.NADUFASHE KABISA.UBUTEKAMITWE BUSIGAYE MURI FOOT.GUSA.KUJYA GUKINA IMIKINO ABANA BATARATEGUWE.NTA MARUSHANWA YABAYE YA MOINS DE 20 ANS BIRABABAJE.NONO NGO MURASHAKA GUTSINDA ABAGANDE.ACTION PLAN MURI FOOT NI ZERO.MURAKOZE