Gukoresha "Drones" ngo bizarengera ubuzima bwa benshi

Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko u Rwanda nirutangira gukoresha drones (utudege duto), ubutabazi buzajya bugera ku babukeneye byihuse.

Yabivugiye mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016.

Uko drone izifashishwa izaba imeze.
Uko drone izifashishwa izaba imeze.

Yabitangaje ubwo bavugaga ku myiteguro yo gutangira gukoresha utu tudege, biteganyijwe ko tuzatangira gukoreshwa mu mpera z’uyu mwaka, bikazatangirira mu bikorwa bijyanye n’ubuzima.

Yagize ati “Mu gihe umuntu akeneye amaraso mu buryo bwihuse, drone iyamugeza ahari ho hose mu gihugu mu kanya gato kubera ukuntu yihuta, bitandukanye no gukoresha imodoka, bityo ubuzima bw’umuntu tukaba tuburengeye.”

Akomeza avuga ko nubwo ari ikoranabuhanga rihenze, ngo nta gihenze kurusha ubuzima bw’umuntu.

Minisitiri Dr Binagwaho (uhereye ibumoso) Minisitiri Nsengima na Keller Rinaudo bavuga ko gukoresha drones bigamije kurengera ubuzima bw'abantu.
Minisitiri Dr Binagwaho (uhereye ibumoso) Minisitiri Nsengima na Keller Rinaudo bavuga ko gukoresha drones bigamije kurengera ubuzima bw’abantu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko drones zikoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru kandi zitarushya kuko zikoresha.

Ati “Drone ikora ibirometero 130 ku isaha bivuga ko yihuta bidasanzwe, kandi ntisaba umuntu wo kujyana na yo, ni ukuyiha ibyo itwara gusa ubundi ikabigeza aho bigomba kujya mu kanya nk’ako guhumbya.”

Avuga ko ubu buryo buzatangirira mu bigo by’ubuzima 21, bikazagenda byiyongera buhoro buhoro, bitewe n’uko igerageza rizagenda, rizakorwa muri Kanama uyu mwaka.

Ikiganiro ku ikoreshwa rya drones cyitabiriwe n'abantu benshi.
Ikiganiro ku ikoreshwa rya drones cyitabiriwe n’abantu benshi.

Ku bijyanye n’amafaranga uyu mushinga uzatwara, Minisitiri Nsengimana yavuze ko bikirimo kuganirwaho kandi ngo yizera ko nta gihendo kizabamo, kuko utu tudege tudashyirwamo ibikomoka kuri peterori ntitunasabe abapilote bo kudutwara nk’izindi ndege.

Sosiyete ya Zipline ni yo izanye iri koranabuhanga rya drones mu Rwanda, ari na yo izajya yita kuri utu tudege.

Umuyobozi w’iyi sosiyete, Keller Rinaudo, avuga ko u Rwanda rugiye kuba urwa mbere ku isi mu gukoresha drones mu by’ubuzima, ngo akizera ko n’ibindi bihugu bizaboneraho bigatangira kuzikoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi bintu ni byiza pe uRwanda ni rukomeze mu iterambere.

M.Louise yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

Ahubwo ndunva umuntuwazanye icyo gitekerezo namushimirape Ahubwo nakomezadushakire ubundibumenyi murakoze.

shalom yanditse ku itariki ya: 14-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka