Uruganda Aquasan rugiye kugabanyiriza u Rwanda amafaranga ajya hanze

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) ivuga ko uruganda Aquasan rukora ibikoresho byifashishwa mu gutwara no kubika amazi rugiye kugabanyiriza u Rwanda amafaranga yajyaga hanze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yabivugiye mu muhango wo kumurika ku mugaragaro uru ruganda, wabaye kuri uyu wa 4 Gicurasi 2016, aho yarusuye ndetse akenerekwa imikorere yarwo.

Minisitiri Kanimba asura uruganda ndetse anasobanurirwa imikorere yarwo.
Minisitiri Kanimba asura uruganda ndetse anasobanurirwa imikorere yarwo.

Minisitiri Kanimba avuga ko uru ruganda ruzafasha mu mishanga inyuranye ikenera ibikoresho byiganjemo impombo n’ibigega by’amazi.

Yagize ati “Mu Rwanda hari gahunda ndende yo kuvomerera imirima, hari imishinga myinshi yo kujyana amazi menshi ahantu hatandukanye, iyi yose ikenera amatiyo manini kandi akomeye.

Dushobora no kugurisha ibikoresho byarwo mu mahanga tukinjiza amadovize, tukagabanya ayo twasohoraga”.

Minisitiri Kanimba afungura ku mugaragaro uruganda Aquasan.
Minisitiri Kanimba afungura ku mugaragaro uruganda Aquasan.

Avuga ko ibikoresho by’uru ruganda bikoranye ubuhanga ku buryo yumva Abanyarwanda batazabirutisha ibikorerwa mu mahanga.

Ati “Ibi bikoresho ndumva nta Munyanrwanda uzabisuzugura kuko bikoranye ikoranabuhanga rigezweho bitewe n’imashini bakoresha zikomoka mu bihugu byakataje mu ikoranabuhanga, nkaba ntashidikanya ko Abanyarwanda bazabikunda”.

Akomeza avuga ko ibi bije gushimangira gahunda ya Leta yo gukundisha abantu ibikorerwa iwabo, bakikuramo bya bitekerezo bya kera byo kuvuga ngo ibikorewe iwabo bitaba ari byiza.

Amwe mu matiyo uruganda Aquasan rukora.
Amwe mu matiyo uruganda Aquasan rukora.

Umuyobozi w’Uruganda Aquasan, Rakesh Vikram Singh, avuga ko bashoye imari yabo mu Rwanda kuko ngo ari igihugu cyorohereza amanyemari kugikoreramo.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza gifite umutekano ku buryo twishimira kugikoreramo, cyane ko nta mananiza rudushyiraho, kiri no hagati ku buryo kwagurira ibikorwa byacu mu bihugu bya Afrika y’Iburasirazuba bitworohera”.

Yongeraho ko ureste gukora bakunguka, hari n’Abanyarwanda benshi bahabonera imirimo bagateza imbere ingo zabo.

Minisitiri Kanimba yandika mu gitabo cy'abashyitsi.
Minisitiri Kanimba yandika mu gitabo cy’abashyitsi.

Uruganda Aquasan ni urw’abashoramari bo mu Buhinde, batangiye gukorera mu Rwanda kuva muri 2003, bacuruza amatiyo ariko kuri ubu bageze ku ruganda rutanga umusaruro ugaragara.

MINICOM ivuga ko ibikorerwa mu Rwanda bitejwe imbere byatuma igihugu kizigama miliyoni 450 z’amadolari buri mwaka yagurwaga ibintu biva hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyiwacu se ahubwo ninde uvugako ari bibi? Akenshi biba bihenda! Nkubwo ibigega bya aquasan byakahombye kugurwa make maze bikabona bigakundwa nabenegihugu

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Uru ruganda ruje rukenewe koko nimba ruzajya rukora amatiyo akomeye kuko kubona aho agurwa byari ikibazo gikomeye cyane

NAHAYO Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka