Abahenda abahinzi ku nyongeramusaruro bamaganywe

Bamwe mu baranguza inyongeramusaruro muri Ngororero bavuga ko abacuruzi bazo ari bo bahenda abaturage, kuko amafaranga babagabanyirizaho batayubahiriza ngo nabo bayagabanyirize abaturage.

Gakuru Peter, umukozi wa ENASE Ltd, sosiyete yinjiza mu Rwanda ikanahakwirakwiza inyongeramusaruro, avuga ko hari amafaranga bagabanya ku giciro cyazo ariko abacuruzi b’inyongeramusaruro mu karere ntibabyubahirize ngo abaturage bahendukirwe.

Ahanini abahinzi ngo bahendwa ku biciro by'amafumbire n'imiti y'ibihingwa.
Ahanini abahinzi ngo bahendwa ku biciro by’amafumbire n’imiti y’ibihingwa.

Agira ati "Hari amafaranga tugabanyiriza abahinzi kugira ngo nabo babone inyungu ariko byagera ku bacuruza inyongeramusaruro ntibayakureho umuhinzi agakomeza guhendwa. Turasaba ko bikosorwa abagihenda abaturage bagakurikiranwa n’amategeko."

Gakuru avuga ko nk’ubu ifumbire yitwa DAP bayikatuye ku buryo umuturage yayigura amafaranga 420frw, ariko barimo kuyigura hejuru ya 445frw, abihereye ku bugenzuzi yakoze mu mirenge imwe n’imwe.

Ubusanzwe, minisiteri y’ubuhinzi igena ibiciro by’inyongeramusaruro mu gihugu, ariko abazinjiza mu gihugu bagakaturaho andi mafaranga mu rwego rwo gufasha abahinzi. Ayo akaba ariyo abacuruzi b’inyongeramusaruro bikubira aho kuyagabanyiriza ku baturage.

Uwayisaba Pacifique, umuyobozp wa koperative y’abacuruzi b’inyongeramusaruro mu Karere ka Ngororero we avuga ko ayo mafaranga bayagabanya ku giciro bagurishaho abahinzi.

Ati "Amafaranga turayagabanya kuko ntidushobora kujya hejuru y’igiciro minagiri ishyiraho."

Gusa yemeza ko DAP irimo kugura 445Frw, ibinyuranye n’igiciro gakuru avuga ko yagombye kuba irimo kugurwaho.

Hitimana Aloys, umuhinzi wo mu Murenge wa Kabaya, avuga ko batazi ibyo kugabanyirizwa ibiciro, asaba ko bajya bahabwa amakuru mbere bajya kugura inyongeramusaruro bakagenda bazi ibiciro bagombye kugurishwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka