Runda: Nyobozi y’Akarere yakirijwe ibibazo by’imihanda

Mu muganda abayobozi b’akarere bahuriyemo n’abaturage b’Akagari ka Ruyenzi tariki 30 Mata 2016, bagejejweho ikibazo cy’imihanda yo mu Murenge wa Runda ikeneye gukorwa.

Ku nshuro ya mbere bifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Runda mu muganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi n’abamwungirije; bafatanyije n’abanyaruyenzi gukora umuhanda uva Kamuhanda werekeza mu Murenge wa Ngamba, na bo bibonera uburyo uwo muhanda wangiritse.

Abayobozi b'Akarere ka Kamonyi bifatanya n'abaturage mu muganda usoza Mata 2016.
Abayobozi b’Akarere ka Kamonyi bifatanya n’abaturage mu muganda usoza Mata 2016.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, yatangaje ko nubwo Umurenge wa Runda umaze gutera imbere, ikabazo gihangayikishije ari icyo gutunganya imihanda kugira ngo ibe nyabagendwa.

Ngo hari aho abaturage batangiye gukusanya imisanzu yo gukora imihanda ihuza uduce batuye ariko bakeneye n’inkunga y’ubuyobozi.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere butubaye hafi, imihanda abaturage bayitunganya kuko hari abamaze gukusanya amafaranga asaga miliyoni.”

Ahereye ku muhanda wakorewemo umuganda kuko na we wamwangirije imodoka; Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, yijeje abaturage ko ku bufatanye n’uruganda rukora isukari rwa “Kabuye Sugar works” rukoresha uyu muhanda rutwara ibisheke bihinze mu Kibaya cya Nyabarongo, uzakorwa.

Abaturage babaza ibibazo by'imihanda yangiritse.
Abaturage babaza ibibazo by’imihanda yangiritse.

Udahemuka yagaragaje ko ikibazo cy’uyu muhanda uva Kamuhanda ujya i Ngamba kizwi kuko cyavuzwe mu bitangazamakuru.

Ati “Murabizi ko uyu muhanda uvugwa cyane. Uyu wo, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Kabuye Sugar works, bawukoresha cyane; tuzareba uburyo twawukora.”

Udahemuka yijeje abaturage ubuvugizi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amateme n’Imihanda, RTDA, ku muhanda wa Ruyenzi- Gihara- Nkoto, ugashyirwamo kaburimbo. Mu gihe utarakorwa ariko urimo gutunganywa n’abaturage muri Gahunda ya VUP.

Abaturage bagaragaje n’ikibazo cy’umuhanda uva Kamuhanda werekeza Bishenyi unyuze ku ibagiro rya kijyambere no ku kimoteri rusange; maze Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Tuyizere Thadee, abasaba gukoramo umuganda mu gihe uri gukorerwa inyigo kuko mu kuwukora ukeneye gushyirwamo ibiraro bituma utarengerwa n’amazi.

Mu midugudu ya Bukimba na Kibaya, ahakorewe umuganda, abaturage baho bataka ikibazo cyo kutagira amazi meza n’amashanyarazi. Ubuyobozi bw’akarere bwabijeje ko buzagishyira mu byihutirwa mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niyihe mpamvu ituma umuhanda kamuhanda - bukimba - nyange - kabuga udakorwa kandi winjiriza akarere? biteye isoni kwifuza gukama izo utahiriye, ntamodoka nimwe ica muri uriyamuhanda idasoze.

mupenzi passy yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka