Abana milioni enye barahabwa umuti w’inzoka mu kwezi

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) izaha umuti w’inzoka zo mu nda abana bagera kuri enye muri uku kwezi kwahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Patrick Ndimubanzi yabitangarije ubwo uku kwezi kwanngirizwaga mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa 26 Mata 2016.

Abajaynama b'ubuzima berekanye uburyo bafasha abaturage mu mirire y'abana babo.
Abajaynama b’ubuzima berekanye uburyo bafasha abaturage mu mirire y’abana babo.

Yavuze kandi ko muri uku kwezi abana bagera muri miliyoni 1,5 bazahabwa umuti wa vitamin A uzabafasha gukura neza.

Yanasabye abaturage bose ubufatanye mu kwita ku mirire y’abana babo kugira ngo barwanye ubugwingire mu bana kuko byagaragaye ko mu Rwanda, hakiri ikibazo cy’ubugwingire ku bana kuko ababyeyi babo batita ku mirire yabo.

Yaboneyeho gusaba abyeyi kwirinda ibintu byose byabatera indwara ya malariya bakura ibizenga by’amazi hafi y’ingo zabo, kurara mu nzitiramubu no gukinga amadirishya hakiri kare.

Minisitiri Dr. Gashumba yabagejejeho ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame.
Minisitiri Dr. Gashumba yabagejejeho ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame.

Yagize ati “Ntitwabura no gusaba ababyeyi kujya bagura ubwisungane mu kwivuza kugirango babashe kujya kwa muganga igihe barwaye kugirango bavurwe bakire.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr diane Gashumba avuga ko gahunda yo kwita kubuzima bw’umwana n’umubyeyi yatangijwe n’abafasha b’abaperezida b’ibihugu by’Afurika mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abantu.

Yagejeje ubutumwa ku baturage b’aka karere bagenewe na Madame Jeanete Kagame muri iyi gahunda yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ati “Imbuto foundation yifatanyije natwe muri iyi gahunda nka mfite ubutumwa madame Jeanette Kagame yabageneye.”

Ubwo butumwa bugira buti “Intambwe tumaze gutera mu gukingiza abana bacu itubere urugero rwiza rwo kubarinda indwara zitandukanye zirimo imbasa, iseru, marariya n’imirire mibi, guta ishuri, inda z’abangavu n’ibindi.”

Ntezimana Jean Baptiste umwe mubajyana n’ubuzima muri aka karere, atangaza ko muri iyi gahunda yo gukingiza abana no kubaha ikinini cy’inzoka bazabikoramo ubukangurambaga kugira ngo hatazagira umubyeyi ucikanwa.

Ati "Kuduhugura uburyo duha imiti abana bato bari munsi y’imyaka 5 mbona byaragize akamaro kanini kuko usanga nta mwana ukiremebera mu rugo, kuko tumuha ubuvuzi bw’ibanze noneho akagera kwa muganga akitabwaho uko bikwiye."

Ukwezi kwahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi kuzageza tariki 30 Gicurasi 2016.

Insanganyamatsiko igira iti “Twite ku buzima bw’umubyeyi n’umwana tunafatanya kurandura malariya.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka