Abatanga inka barasabwa gukurikirana uko zitabwaho

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, arasaba abafasha muri gahunda ya “Gira inka” gukurikirana inka batanga kugira ngo ziteze imbere abazihibwa.

Yabitangaje ku wa 23 Mata 2016, mu muhango wo kwakira inka 21 Banki ya Kigali, BK, na Sosiyeti icuruza ibikomoka kuri Peteroli, Kobil, bageneye bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, bo mu mirenge ya Gacurabwenge na Rugarika.

Umuyobozi wa BK n'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi bishyikiriza inka umwe mu barokotse Jenoside.
Umuyobozi wa BK n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi bishyikiriza inka umwe mu barokotse Jenoside.

Yagaragaje ko zimwe mu nka zatanzwe muri Gahunda ya “Gira inka” zitatanze umusaruro wari witezwe ngo zikure abazihawe mu bukene, kuko bazifashe nabi zigapfa, izindi bakazigurisha bakazisimbuza into ku buryo batagera igihe ngo biture.

Ashimira abakozi ba BK n’aba Kobil baje kuremera abarokotse Jenoside, yabasabye gufatanya n’ubuyobozi gusura inka zatanzwe no gukurikirana imibereho ya zo.

Yagize ati “Nubwo ari amasosiyeti aba yatanze inka ariko aba agomba gufatanya n’ubuyobozi gukurikirana imibereho y’izi nka.”

Amasosiyeti yatanze inka yijeje ko azakomeza kuzikurikirana no kuzisura. Abahawe inka bubakiwe n’ikiraro, bahabwa n’imiti yo kuzivura mu gihe cy’amezi atandatu.

Zimwe mu nka zatanzwe na BK na Kobil.
Zimwe mu nka zatanzwe na BK na Kobil.

Dr Diane Karusisi, Umuyobozi wa BK , avuga ko ikigo ayobora kimaze gutanga inka zisaga 50 ku miryango y’abarokotse Jenoside, hakaba hari aho itsinda ry’abakozi rikurikirana abazihawe ku buryo hari eshatu zapfuye, bene zo bagashumbushwa.

Hari ingero zagiye zigaragara kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahawe amatungo ariko ntamare kabiri.

Mukantwari Elina, wo mu Murenge wa Gacurabwenge, ati “Njye mbona abayatanga baba bagomba kuyakurikirana, bigatuma abayahawe na bo babona ko inyuma hari abandi bantu bayacunga”.

Abarokotse Jenoside bashima uburyo bitabwaho n’ubufasha bahabwa mu gihe cy’icyunamo, ariko bagasaba ko bitagarukira mu cyunamo gusa kuko no mu bindi bihe baba bakeneye abababa hafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka