Rubavu: Batandatu batawe muri yombi basimbuje akabari ibiganiro byo kwibuka

Abagabo bane n’abagore babiri mo mu Murenge wa Rugereo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi bazira kwifungirana mu kabari mu gihe abandi bari mu biganiro byo Kwibuka22.

Byabaye ku wa 10 Mata 2016, ubwo abandi bari barimo kujya mu biganiro byo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mudugudu wa Kabarora mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette, na we yemeje ayo makuru.

Yagize ati “N’abaturage batandatu, abagabo bane n’abagore babiri bari bavuye mu kazi mu murima aho kujya mu biganiro byo kwibuka byari hafi yabo nahitamo kwigira mu kabari.”

Uwajeneza avuga ko ubuyobozi bukimenya ko bari mu kabari banywa mu gihe abandi bari mu biganiro bwahise bujya kubakinguza bashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ati “Ibikorwa byabo turabifata nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubwo abandi bari bari mu biganiro bo bahisemo kwigira mu kabari.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kabarora, Semanza Francois, avuga ko abaturage bafashwe bari mu kabari ka Nshimiyimana Innocent wahise atoroka acyumva ko abari mu kabari ke mu gihe cy’ibiganiro byo kwibuka bafashwe n’inzego z’umutekano.

Ati “Twari turangije ibiganiro tubona abo bantu batandatu bazanywe n’abasirikare bari baducungiye umutekano ari bo babatwaye. Nshimiyimana we yahise atoroka n’ubu ntaraboneka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka