Nyanza: Umugabo akurikiranweho gukoresha ibirori mu cyunamo

Umugabo w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza, akurikiranweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akoresha ibirori mu cyumweru cy’icyunamo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu bagera ku 10 bari mu birori byo gufata irembo ry’umukobwa we, byabereye iwe mu rugo mu Kagari ka Mututu ku Cyumweru, tariki 10 Mata 2016.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi, Habineza Jean Baptiste, yatangarije Kigali Today ko abari muri ibyo birori bose bahise batabwa muri yombi bakaba bashyizwe mu maboko ya Polisi bashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Yagize ati «Uwo mugabo n’abo bari kumwe batawe muri yombi kuko bari mu gikorwa cyo gupfobya Jenoside bakoresha ibirori mu gihe abandi bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.»

Habineza avuga ko byari ibintu byari bizwi neza ko mu cyumweru cy’icyunamo, mu Rwanda nta bikorwa byo kwishimisha bikorwa kuko biba bibujijwe.

Ati «Igikorwa cyo gufata irembo kiri mu bikorwa bifitanye isano n’ibirori ndetse no kwishimisha. Ni yo mpamvu bafashwe nk’abari gufobya Jenoside muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka.»

Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Nyanza, Kayigamba Canisius, na we yemeje ko ko ayo makuru yayamenye akavuga ko ari ugutoneka abibika ababo.

Aganira na Kigali Today, yagize ati «Nabimenye ndetse n’uriya mugabo nasanze nari muzi. Ni umuntu ujijutse wahoze akora muri Komini mbere ya Jenoside. Urumva ko yabikoze ashaka gutoneka abantu bari mu cyunamo.»

Abafatiwe muri ibyo birori bose bahise bashyirwa mu maboko ya Polisi ikorera mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza kugira ngo bakurikiranweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibilizi bwabitangaje.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo ngo agire icyo abitubwiraho ariko ntibyadukundira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Muzagera n’aho mubuza abantu gutera urubariro! Erega si ngombwa guheranwa n’agahinda. Tuzajya twibuka ariko ntibizanabuza ko ubuzima bukomeza. None se ubwo nari kureka kureba championsleague iwanjye mu rugo? Kwibuka ni ngombwa ariko gusaba irembo burya si ibirori. ni umuhango usanzwe. N’amahoteli n’utubare bijye bifunga rero.

Telimbere yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Abantu bibera kuri internet mu bihe nk’ibi se bo buriya ntibafite ipfobya ra?

Robert yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Igikorwa nka kiriya ni amakosa mu gihe cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi ndabyemera nku munyarwanda ariko nkibaza kuki mu cyumweru cyahari we kwibuka haba mbere y’ibiganiro cg nyuma yabyo abantu harimo n’abayobozi binzego zibanze bicara mukabari bakaganira barenze 10 bakiyamira cg bagakoma mu mashyi ibyo byo ntakosa ririmo? Ubutabera bukore ibikwiye.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ibi n’ipfobya ndikumva banajijutse bakoraga ibyo bazi bahanwe

ilde yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Iri ni ifobya rwose,nonese abandi baribuka mugihugu hose,undi nawe ati nanjye mfite ibirori nkaho aho bibera atari murwanda,ni roho mbi ibabungamo ntakindi,mwemere ko jenocide yakorewe abatutsi kandi ko ari natwe tugomba kuyirwanya,naho uyu muryango wizi ntagondwa bakwiye kujya mungando ntakindi

eric yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Njye Mbona Abantu Bose Batitabira Ibiganiro Nta Mpamvu Nabo Bagomba Gukurikiranwaho Ingengabitekerezo Ya Jenoside N Ipfobya,ubu Se Umuntu Yabizera ?Abayobozi Babikurikirane Njye Bantera Ubwoba.

Parote Alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Ariko se nkuyu muntu wanditse inkuru koko?reka nkufashe ibyo wibagiwe.yitwa KANYAMISOTO CASSIEN .UMUGORE WE YITWA UWICYEZA JEANNE,IMFURA YABO ARI NAYO YAKORERWAGA IBIRORI YITWA NGWINONDEBE.KUKO NGO YARI YARANATWITE.ubwo rero wari wibagiwe cyane ko atuye atuye MU KAGALI KA MUTUTU UMUDUGUDU GATONGATI.

MARANDA yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Ariko rero biratangaje pe.nkuyu mugabo n’inshuti yadata bikomeye pe ariko biratangaje kuba ataramutumiye mumahano nkaya.egoko cyakora ubutabera bukore icyo bugomba gukora kandi aduhaye isura mbi.

KANYAMISOTO yanditse ku itariki ya: 12-04-2016  →  Musubize

Mu minsi nkiyi Umwaka ushize twari mu Rusengero, Pastor (KWIZERA E.) ahamagara abantu bose batarengeje imyaka 21 ngo bajye imbere, hajyayo abana bato benshi kugeza ku basore n’inkumi. Arababwira ngo mwebwe ibya jenoside ntabyo muzi kandi ntimukabimenye. Maze araduhindukirana aratubaza ngo: "NI INDE WARI UZIKO CYA GIHE MURI 94 UBUZIMA BUZONGERA KUBAHO TUKABONA ABANA BAMEZE GUTYA? IYI NIYO BITA IMIRIMO Y’UWITEKA."
(Nkimara kubyumva nisanze mu marira menshi cyane kubera gutekereza ukuntu UHORAHO ARI MWIZA….)

K yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

HARI N’ABAREBA IMIPIRA (CHAMPIONS LIGUE) MU MINSI NKIYI...

c yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

ariko ndumva ibirori ntawubikora bimutunguye. byongeye gufata irembo? ayo namakosa, bakwiye kuryozwa ibyo Bari barimo. biteye agahinda

Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka