Justin Bieber yahishuye icyatumye adasubirana Selena Gomez

Umuhanzi Justin Bieber yatangaje ko Taylor Swift ari we wabaye kidobya yo kudasubirana na Selena Gomez bahoze bakundana.

Urukundo rwa Selena Gomez na Justtin Bieber rwari rumaze iminsi rusa n’urwabyutse, none rwongeye gukonja.

Justin Bieber akiri mu rukundo na Selena Gomez.
Justin Bieber akiri mu rukundo na Selena Gomez.

Hollywoodlife.com yatangaje ko iyo basubukuye umubano wabo, Taylor Swift, burigihe abwira Selena Gomez amagambo y’urucantege agaragaza ko urukundo rw’aba bana bombi b’ibyamamare rutazashoboka.

Kimwe mu byo Taylor Swift ashinja Bieber harimo kuba ngo nta rukundo yigirira, bityo ngo akaba ari uwo gukomeretsa imitima y’abakobwa gusa.

Umuhanzi Chris Brown ni we wari wateye akanyabugabo Justin Bieber amubwira ko adakwiriye gutuma Selen Gomez amucika niba yumva akimwiyumvamo. Yamubwiraga ko nakomeza gukina imikino y’ubwana azicuza ubuzima bwe bwose.

Taylor Swift ushinjwa kwitambika mu rukundo rwa Bieber na Gomez.
Taylor Swift ushinjwa kwitambika mu rukundo rwa Bieber na Gomez.

Ibyo yabishingiraga ko ngo nawe yicuza icyatumye atandukana n’uwo yafataga nk’urukundo rw’ubuzima bwe ariwe Rihanna.

Kuva yatandukana na Selena Gomez, Justin Bieber uzwi mu ndirimbo nka “Sorry” ntarabona umukunzi uhamye dore ko yagiye agerageza gutereta abahanzikazi nka Ariana Grande bakamutera utwatsi.

Mu minsi ya Pasika aba bahanzi bombi bamaranye amajoro atatu muri Hotel, nyuma y’uko Selena Gomez yari yitabiriye igitaramo cya Justin Bieber i Las Vegas, gusa ibi byose birangira badasubiranye kumugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

reka rekayibabaza undi mwana Selena mbona pe aberanye na Justin b nibakundane najye ndbikunze

chege jbosco yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

nawe si umwana yabigize abibona

tuyizere yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

yooo!! justin nibamufitiy urukundo namugarur atitay kubya swift!! gomez ibigaragara nukwamukunda knd cyn

neggy yanditse ku itariki ya: 21-07-2016  →  Musubize

Nukuberiki abanyamuzika badatindananabakunzibabo?ese koko birimumigambi ya elluminate? Mwazadusubiza.

TUYISENGE Phocas yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Justin ni umupetit azabona undi,

Vincent yanditse ku itariki ya: 1-05-2016  →  Musubize

bamureke bariho abskobwa

shems yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka