Ruremire yesheje umuhigo yahize akora indirimbo ihimbaza Imana

Umuhanzi Ruremire Focus yasheje umuhigo yahize ubwo yasabaga Imana ko nimufasha agakora muzika akanamenyekana, azayiririmbira.

Aganira na Kigali Today, Ruremire yasobanuye ko atahinduye injyana akora ngo abe yinjiye mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yongeyeho ko Abanyarwanda na cyera bakeneraga Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi n’ubu ngo ni ko bikimeze.

Umuhanzi Focus Ruremire.
Umuhanzi Focus Ruremire.

Yagize ati “Njye nizera Imana mu buryo bukomeye ku buryo nari narayisabye ngo uzampe kuririmba ariko nzaririmba indirimbo ivuga Imana muzika yanjye imaze kumenyekana.”

NK’uko anabigaragaza mu ndirimbo ye "Ndi Uwawe", Ruremire Focus ngo iyo yitegereje ibiri ku isi, asanga umuntu adakeneye kumenya byinshi bihambaye ngo yemere ko Imana ibaho.

Yagize ati “Nabonye ngomba gushimira Imana nkanagaragaza uruhande mperereyemo mu buzima bwanjye kuri yo, uburyo nyemera n’uburyo mbona ko nta kindi ndi cyo usibye icyo Imana yangize. Ndavuga kuba ndiho. Kimwe n’abandi bose. Rero nifuzaga ko mu buzima bwanjye, nzaririmbira Imana.”

Yongeyeho ko iyo ayiririmba atwarwa cyane. Yagize ati “Ni yo nyota, nanakubwira ngo iyo nyiririmba, ni indirimbo ndirimba nkatwarwa cyane mu buzima kuko mba numva ko irimo kumpuza n’Umuremyi.”

Mu ndirimbo ye atangira agira ati “Amatwi n’amaso, ururimi n’umunwa, umutima utera ubutaruhuka, inda yanjye ni uruganda rutangaje. Impyiko n’ibice by’iyororoka, umubiri wanjye wose ni igitangaza. Ntibishoboka ko byabaho bityo.”

Akomeza agira ati “Nitegereje uko nteye mbona ko uriho. Nitegereje ibinkikije mpimbaza izina ryawe ndora ubuhanuzi bwawe, Mwami nizera Umwana wawe Yesu. Ndi uwawe ndi uwawe Mwami Imana. Ndi uwawe oh Yehova. Ndi uwawe iteka ryose ndi uwawe njye ndi uwawe.”

Harimo aho agira ati “Nitegereje imisozi n’ibibaya, iyi si yikaraga ubutaruhuka amazi ntaturengere... Izuba ritirimutse gato ga twashira, ni ubuhanga bwawe... Inyenyeri uruhumbirajana abahanga zarabayobeye.”

Yasoje ikiganiro twagiranye asaba abahanzi bose kugira intego kugira ngo babe babasha kugira ibyo bageraho, ariko by’umwihariko bakibuka ko byose babikesha Imana yabaremye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka