Yaririmbye umuhanda “Kivu Belt” ashimira Perezida Kagame

Umuhanzi Gasigwa Pierre avuga ko yahimbye indirimbo itaka ubwiza bw’umuhanda wa “Kivu Belt” ashimira ngo ashimire Perezida Kagame wakuye abaturage mu bwigunge.

“Kivu Belt” ni umuhanda uva mu Karere ka Rusizi ukagera mu Karere ka Rubavu uciye i Nyamasheke, Karongi na Rutsiro.

Agasigwa asaba abaturiye umuhanda "Kivu Belt" kuwubyaza umusaruro.
Agasigwa asaba abaturiye umuhanda "Kivu Belt" kuwubyaza umusaruro.

Kuri ubu, umaze gushyirwamo kaburimbo kuva i Rusizi kugeza i Karongi ndetse ibikorwa byo kuwubaka bikaba bikomereke mu Karere ka Rutsiro bikazasorezwa mu ka Rubavu.

Ni umuhanda Perezida Kagame yemereye abaturage batuye muri utwo turere mu rwego rwo koroshya ubuhahirane no kubakura mu bwigunge.

Gasigwa Pierre, umuririmbyi ukoresha iningiri, avuga ko yahimbye indirimbo ye aririmba ibyiza bazaniwe n’uyu muhanda, bikaba byaratumye abantu bagenderanira bakabasha guhahirana, ku buryo bworoshye.

Agira ati “Nishimira cyane kandi ngashimira Perezida wacu waduhaye uyu muhanda tukaba twaravuye mu bwigunge, turahahirana nta kibazo, ndirimba buri munsi ibyiza twazaniwe n’uyu muhanda”.

Umuhanda "Kivu Belt" witezweho kuba igisubizo ku buhahirane mu Ntara y'Iburengerazuba no koroshya ubukerarugendo.
Umuhanda "Kivu Belt" witezweho kuba igisubizo ku buhahirane mu Ntara y’Iburengerazuba no koroshya ubukerarugendo.

Gasigwa avuga ko nyuma yo kubona umuhanda abaturage batuye muri utu turere bakwiye guhaguruka bagakora, bakawubyaza umusaruro.

Ati “Kuba twarabonye umuhanda bivuga ko abantu bashobora kugera ku mashuri ku buryo bworoshye, bakabasha kujyana umusaruro wabo ku isoko ndetse bakabasha no kugera aho batashoboraga gupfa kugera”.

Uyu muririmbyi nyuma yo gukora urutonde rw’ibintu Perezida Kagame amaze kubagezaho, agaragaza ko hari icyizere cyo kuzagera ku cyerekezo 2020.

Mu ndirimbo ye, hari aho agira ati "Perezida Kagame arimo kutwegereza Vision 2020."

Umuhanda "Kivu Belt" ushobora kuzafasha umuhanzi Gasigwa Pierre dore ko ubundi yahuraga n’akazi katoroshye ko kuva za Rusizi, agaca i Karongi yerekeza i Rubavu agenda acuruza iningiri ze anaririmbira abantu bakamuha amafaranga.

Gasigwa Pierre afite imyaka 49 akaba atuye mu Mudugudu wa Gisheke mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Kilimbi mu Karere ka Nyamasheke akaba afite abana 7 n’umugore umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUSAZA TWAMUKUNDAGA AGIRE IRUHUKORIDASHIRA

DUSENGE KAMPALA yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka