Ndabasaba kunshyigikira kuko kuva muri PGGSS6 nabitekerejeho-Teta Diana

Teta Diana arasaba abafana be kumushyigikira ku cyemezo cyo gusezera mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 kuko ngo yabitekerejeho.

Byaturutse ku kuba bamwe mu bafana be batarishimiye kwakira ugusezera kwe muri iri rushanwa ry’abaririmbyi risumba ayandi mu Rwanda.

Teta Diana yasezeye muri PGGSS6.
Teta Diana yasezeye muri PGGSS6.

Ndayisaba Eric, umwe mu bafana be, yagize ati “Ni ikintu cyabaye nk’ikinkora ku mutima kuko namuhaga amahirwe menshi yo kuba yatsinda, rero ku ruhande rwanjye ntabwo nabyakiriye neza...”

Uwitwa Noella we yagize ati “Kuba yavuyemo byatubabaje ariko ntabwo ari cyane kubera ko yavuze ko agiye kuba ‘busy’ (kugira akazi kenshi) hari imishinga arimo arakora ikaba ishobora kuzanezeza abakunzi be...Namubwira nti courage mu byo agiye gukora, azabigiremo umusaruro uruta uwo yari buzabone muri Guma Guma.”

Gentil Gedeon Ntirenganya, umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi iby’abahanzi asanga kuba Teta yarasezeye ntacyo bizamuhombya ku muziki we.

Yagize ati “Ikintu navuga wenda Teta atakaje amahirwe yo kugira audience yo mu Rwanda kuko aracyayikeneye cyane. Ariko na none Teta nta mwanya wo gukurikira ibintu bya Guma Guma, kuko afite ibitaramo muri Canada, mu Bubiligi, Amsterdam,...”.

Teta ku ruhande rwe, yihanganishije abakunzi be anabasaba kumushyigikira kuko yabitekerejeho.

Yongeyeho ati “Ggusa nababwira nti nizere ko batari bantegereje muri Guma Guma gusa ahubwo bakomeze banshyigikire, ni byo koko wenda bari bategereje uwo mwanya ariko icyemezo nagifashe ahubwo banshyigikire no mu byo ngiyemo kuko na byo bifite uburyo bitezamo umuziki imbere kandi imbere ni heza cyane.”

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou uhagarariye EAP ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star, asanga kuba Teta yasezera nta kibazo kirimo, na we agasaba abafana kubyakira.

Yongeyeho ati “Ku irushanwa ubwabyo nta kibazo bidutera cyane cyane ko benshi bavamo bafite impamvu kandi ntekereza ko n’abakunzi babo iyo bumvise basezeye kubera impamvu runaka zabo ku giti cyabo, abafana babo akenshi bashobora kumva umuhanzi wabo.”

Young Grace ni we ushobora gusimbura Teta Diana muri PGGSS6 kuko ari we wari ukurikiyeho ku rutonde. Cyakora, Mushyoma avuga ko bagiye kugenzura bakareba ko yujuje ibisabwa mbere yo kubyemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

really teta diane what she is planning i wish her succes

mikkado dave yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

really teta diane what she is planning i wish her succes

mikkado dave yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Uyu mukobwa azi ubwenge aragirango azagaruke ayitsindira abakomeye benshi bakumiriwe nkuko byagenze kuri iyi ya 6.
Bonne chance!!!!!!!!!!!!

Isae yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Muraho buriya teta diane harimpamvu yatumye yikura mwirushanwa ahubwo lmana imufashe mubyo arigupanga nawe turamushyigikiye

Niyomugabo samuel yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka