Imbuto Foundation yatangije ubukangurambaga bw’urukundo nyakuri

Umuryango Imbuto Foundation watangije gahunda yo kwigisha urubyiruko gukomera ku busugi n’ubumanzi bwabo no kudacana inyuma hagati y’abashakanye.

Iyi gahunda ikubiye mu bukangurambaga yatangirijwe ku kirwa cya Bugarura gikunze kugaragaramo ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda hakiri kare, giherereye mu Murenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro, kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyangare 2016.

Umunyamabanga wa Leta muri MIGEPROF yakanguriye abahatuye kwirinda Sida bipimisha no kuyikwirakwiza ku bayifite.
Umunyamabanga wa Leta muri MIGEPROF yakanguriye abahatuye kwirinda Sida bipimisha no kuyikwirakwiza ku bayifite.

Umuyobozi w’ikirenga wungirije wa Imbuto foundation, Rita Zirimwabagabo, yatangaje ko buzafasha urubyiruko kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina hirindwa inda zitateganyijwe no gukumira ubwandu bushya bwa Sida.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukamutesi Joselyn, watewe inda afite imyaka 15, yavuze ko kubyara byatumye ata amashuri akagira ubuzima bubi bwo kurera umwana wenyine kuko uwamuteye inda ari umunyeshuri.

Iki kigorwa cyari kitabiriwe n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi.
Iki kigorwa cyari kitabiriwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Yagize ati “Natwaye inda mfite imyaka 15 nyitewe n’umunyeshuli ufite imyaka 17. Ubu ariga njye nirirwa nzengurutsa ubwonko ngo mbone icyantunga n’umwana wanjye, kuko nta babyeyi mfite.”

Clementine Uzarama utuye kuri iki kirwa nawe wavukanye Virusi itera Sida, yavuze ko sida yayikuye ku mubyeyi umwe we wanduje undi bigatuma abana babavutseho bose bayivukana, bamwe muri bo bakaba baritabye Imana.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministere y’Umuryango n’Iterambere, Umulisa Henriette, yavuze ko abakobwa bagomba gushira amanga bavuga "Oya" kubashaka kubakoresha imibonano mpuza bitsina, ahubwo bagaharanira kwiga no gutera ahazaza habo.

Abaturage bakurikirana impanuro bahabwa.
Abaturage bakurikirana impanuro bahabwa.

Ati “Nimwe bayobozi bejo hazaza naho abandi mu gakora mu nzego zitandukanye. Ibyo babashukisha ni mubyange mutegure ejo hanyu kandi ibyo babaha ngo babicire ubuzima muzabyiha.”

Yasabye Abanyarwanda kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, abazima bakirinda kongera ubwandu bushya bwa Sida.

Habayeho n'umwanya w'ubusabane.
Habayeho n’umwanya w’ubusabane.

Imibare igaragaza ko kuri iki kirwa mu 2014 abakobwa 48 bari mu mashuri y’ikiciro cy imyaka 9 na 12 batewe inda zititeguwe. Naho ubwandu bwa Sida ku kirwa mu baturage 2.059 bagituye, 1% abana na Virusi itera Sida.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku Isi yose tariki 1 Ukuboza 2015 ku munsi wahariwe kurwanya Sida, bukazamara umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza Kurandura Sida Murubyiruko Twe Turingabanyeshuri Twiga Muri G S Busoro _rubavu_nyamyumba Twiyemeje Kurwanya Sida N’inda Zindaro Murubyiruko Binyuze Muri (CLUB) ANTI_SIDA.
N,B;bishoboka Hari Umugira Neza Yadufasha Kubona Ibitabo Byinyigisho.Cg Akadusura Aho Dukorera Kuwa1,kuwa5 12h20-13h00 phonenumber0782318351/0728705148

iradukunda meshach yanditse ku itariki ya: 5-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka