Miss Rusaro Carine yagerageje kuba umunyamideli biranga

Nyampinga Utamuliza Rusaro Carine yagerageje kuba umunyamideli biranga kuko yaje kwisanga atari ibintu bye nk’uko yabitekerezaga ahitamo amarushanwa y’ubwiza.

N’ubwo byari inzozi ze yarabiretse akurikira ibindi. Yagize ati: “Hari igihe nagerageje ibijyanye no kumurika imideli nkirangiza ariko mu by’ukuri ntabwo nasanze aribyo nkunze cyane. Nabikozemo igihe gitoya mbona si ibyanjye ndabireka ngeze muri kaminuza nsanga batora Nyampinga, yari edition ya kabiri. Nkurikirana neza nsanga biratandukanye n’ibyo kumurika imideli.”

Kuba Nyampinga asanga bituma umukobwa agera kure n'aho atashoboraga kugera imiryango myinshi ikamukingurirwa
Kuba Nyampinga asanga bituma umukobwa agera kure n’aho atashoboraga kugera imiryango myinshi ikamukingurirwa

Yakomeje agira ati: “Byo numvaga mu by’ukuri bidatuma ugaragara cyangwa se ugaragaza uwo uri we, ariko ibya Nyampinga twagize amahirwe yo kubisobanukirwa cyangwa se kubisobanurirwa numva ahubwo ni ibintu biva muri wowe biza hanze.”

Yasobanuye ibyatumye abyiyumvamao cyane agira ati: “Ni umwanya cyangwa se ni amahirwe yo kugaragaza noneho impano zawe niba uzifite, ni amahirwe yo kugaragaza urugero kubandi niba koko urufite, mbese ni umwanya wo gukora ibikorwa bifatika by’ingirakamaro yaba kuri wowe ku giti cyawe ndetse ni n’inzira nasanze yafungurira umuntu amahirwe menshi mu buzima. Numva rero ni ibintu binkuruye, ni uko nagiyemo.”

Umukunzi we yamwambitse impeta
Umukunzi we yamwambitse impeta

Kubera ibyiza umuntu yungukira mu kuba Nyampinga nko gutinyuka kuvugira mu ruhame, gufungurirwa imiryango myinshi kandi ahakomeye hamugeza kuri byinshi, kugira inshingano n’ibindi, arashishikariza ababyeyi kutabuza abana babo kubijyamo mu gihe babyifuza kandi babishoboye.

Asaba Abanyarwanda bose kudatererana Nyampinga kuko kumushygikira bituma agera kuri byinshi kandi akemeza ko gutora Nyampinga bikenewe.

Miss Carine ubu ni umuyobozi mu Nzu Ndangamurage y'u Rwanda
Miss Carine ubu ni umuyobozi mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda

Yagize ati: “Arakenewe, yakora byinshi cyane kuko ni ijwi. Ni twebwe rero bo kureba aho afite intege nke tumufashe tumuzamure, naba anasohotse tunamushyigikire ariko nitumureka nawe ni umuntu hari aho azagira intege nke kandi twese tubihomberamo.”
Nyampinga Utamuliza Carine yabaye Nyampinga w’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 aba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.

Aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we Mpayana Fion Logan bateganya gukora ubukwe tariki 2 Mata 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka