U Rwanda rugiye kwimurira ahandi impunzi z’Abarundi
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahisemo gukomeza gushaka abafatanyabikorwa bakwakira impunzi z’Abarundi icumbikiye, mu rwego rwo gucunga neza imibanire n’amahanga.
U Rwanda rurashaka ibihugu byo kwakira impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75 ziri mu gihugu n’imiryango mpuzamahanga yo kubafasha.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibi bizakuraho urwikekwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu by’ibituranyi, nk’uko yabitangaje mu itangazo Minisiteri ahagarariye yashyize ahagaragara.
Yagize ati “Kutabona kimwe umuzi w’ibibazo by’u Burundi hamwe no gukomeza guhunga kw’Abarundi biteye inkeke.Birateza abahunga ibyago biturutse iwabo aho bakomotse, ndetse bikanabangamira gushakwa kw’ibisubizo bya politiki.”
Ministiri Mushikiwabo yakomeje agira ati “Ku ruhande rw’u Rwanda, ntitwakwihanganira gukomeza kubona ingaruka z’umutekano muke ziterwa n’imvururu zabaye mu Burundi, ndetse no kutumvikana mu mibanire yacu n’amahanga”.
Yavuze ko mu mezi make ashize, u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa barimo imiryango mpuzamahanga kwakira Abarundi baba mu nkambi no mu mijyi mu Rwanda, ariko ngo ntawe uratanga igisubizo, kandi ibibazo bya politiki mu Burundi na byo bikaba bikomeje.
Ministiri Mushikiwabo yavuze ko ibibazo byaterwa no gusubiramo amakosa y’igihe cyashize mu micungire mibi ya politiki n’imibanire n’amahanga, ku ruhande rw’u Rwanda n’akarere bishobora kurenga urugero rusanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|