Ku myaka 100, arasaba abatowe kudatobera Perezida Kagame
Kamayanja Therese w’imyaka 100 y’amavuko, wo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, arasaba abatowe gukurikiza imiyoborere ya Perezida Kagame.
Yabibasabye ku wa 8 Gashyantare 2016, amaze gutora Umukuru w’Umudugudu wa Nyarubumbiro mu Kagari ka Nyakabuye ari naho atuye. Umunsi kandi waranzwe n’amatora y’abahagarariye imidugudu mu gihugu hose.
Yagize ati “Twagiye twumva abayobozi barya za ruswa, ntibabashe gukemura ibibazo by’abaturage, bakarenganya abaturage. Ariko ubu aba dutoye ndabasaba kurangwa n’ubunyangamugayo, bakareraka gutobera Perezida wacu Paul Kagame, bakagera ikirenge mu cye.”
Uyu mukecuru avuga ko mu gihe cyose yabayeho nta wundi muyobozi yari yabona nka Kagame. Akifuza ko buri wese uhawe inshingano zo kuyobora yajya amureberaho agakorera Abanyarwanda nk’ibyo na we abakorera.
Ati “Njye iyo numva Kagame, numva ubuzima bwanjye ari nk’urubyiruko, mba numva ntacyo nteze kuzaba, kuko mba numva ambundikiye.
Nonese nawe, dore yazanya amafaranga muri SACCO, ubu buri kwezi bampa amafaranga, akamfasha kuntunga n’abuzukuru banjye babiri tubana.”
Kamayanja yamaganira kure abayobozi b’inzego z’ibanze bamara gutorwa bagatangira gushaka kurya utw’abandi. Ati “Ipuuu nta ruswa mu bantu mwana wa.”
Uyu mukecuru kandi yagaragaje ibyishimo by’uko yumvise ko Perezida Kagame yemeye gukomeza kuyobora u Rwanda. Agasanga abayobozi batowe mu nzego z’ibanze ari bo bazamufasha gukomeza kuyobora neza nibuzuza inshingano zabo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uko niko kuri Dukwiriye kwigira kubuyobozi Duhabwa .Ubundi Tugafatanyiriza hammer
Tukiyubakira urwatubyaye
Rurangwa Imiyoborere Mwiza Izira Zaruswa.Gusa Nshimiye Uwo Mukecuru kubwinama Ze Nziza.
Ibiri Mutima wa Kamayanja nibyo Aba nyarwanda Bose bemera.Ariko nasabaga inzego zibi shi we gukurikirana abashatse gutegeka abaturage gutora abobishakiye.Abaturage batabashaka.
imiyoboorere myiza y’aba bayobozi batowe igomba kuzuzanya n’iy’abandi mu nzego zo hejuru nkuko uyu mukecuru abivuga tugasenyera umugozi umwe