Bweyeye: Imodoka bahawe na Perezida ntigikora

Imodoka Perezida yahaye abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi kugira ngo ibafashe mu kwiteza imbere yarapfuye ntigikora.

Iyo modoka yayibahaye mu 2009, ubwo abatuye uyu murenge bamugaragarizaga ubwigunge barimo bwo gukora ingendo ndende n’amaguru kugira ngo bagere kuri kaburimbo, bava cyangwa bajye Kigali no muyindi mirenge mu rwego rw’imihahiranire.

Imodoka Perezida yahaye abaturage ba bweyeye yaparitswe ku umurenge kubera imicungire mibi.
Imodoka Perezida yahaye abaturage ba bweyeye yaparitswe ku umurenge kubera imicungire mibi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today, bavuga ko iyo mpano yari ibafatiye runini, ariko ubu ngo bababajwe n’uko imaze imyaka ibiri n’igicye yarahagaze kubera imicungire mibi none bakaba barasubiye uko bahoze.

Pasitoro Kanyabashi Thomas, umwe mu baturage bo muri uyu murenge, avuga ko icyo iyo modoka yatangiwe haba mu guteza abaturage imbere no kubafasha mu ingendo ngo bitakozwe kubera imicungire mibi yagize.

Agira ati “Imodoka yaje ari shyashya itarimo n’umuwenda ya DAIHATSU kandi uzi neza ukuntu zikomera wansobanurira ukuntu bigera, aho ikabura n’impine mu gihe n’umuntu atanze amafaranga ye yayikoresha igatangira gukora kandi ikunguka.”

Akomeza avuga ko abaturage babuze icyo bakora baricecekera, aho ngo bategereje ubuyobozi ko hari icyo bubikoraho nabwo buricecekera.

Iyi modoka Perezida yahaye abaturage imaze imyaka igera kuri itatu iparitse.
Iyi modoka Perezida yahaye abaturage imaze imyaka igera kuri itatu iparitse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Sindayiheba Aphrodis, avuga ko iyo modoka yagiye isiganirwa n’abayicungaga ubwo yatangwaga yari yahawe SACCO ya Bweyeye, nyuma iza gufatwa na rwiyemeza mirimo nawe ayisubiza umurenge yarashegeshwe.

Avuga ko mu ihererekanya bubasha bakoranye na mugenzi we basimburanye hari harimo n’iyo modoka, ariko ngo yaje kureba asanga harimo agace kavuga ko iyo modoka ifite komite runaka iyicunga kugeza nanubu itaraza ngo baganire bamenye ibyayo.

Ati “Maze amazi abiri. Mu byo nahawe mu ihererekanya bubasha iyo modoka irimo ariko naje kureba nsanga harimo agace kavuga ko iyo modoka ifitwe na komite runaka kugeza ubu ntiraza ngo tuganire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka