Abaturage 77 barasaba guhabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe

Abaturage 77 bangirijwe imitungo hakorwa umuhanda Nyamata-Rilima ahazubakwa Ikibuga cy’Indege cya Bugesera barasaba ingurane z’imitungo yangijwe.

Mukantwali Judith, umwe mu baturage babaruriwe akaba ategereje kwishyurwa avuga ko hashize amezi atandatu bategreje kwishyurwa bikaba bitarimo gukorwa.

Aba baribega kuri lisite ngo bamenye impamvu amafaranga atagera ku ma konti yabo.
Aba baribega kuri lisite ngo bamenye impamvu amafaranga atagera ku ma konti yabo.

Agira “ Batubaririye imitungo yacu mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize maze batubwira ko bazaduha ingurane z’imitungo yacu mu minsi mike, bamwe barayabonye mu cyiciro cya mbere ariko kugeza ubu twe ntiturayabona”.

Naho uwitwa Mugiraneza Jean Baptiste, we avuga ko babwiwe kenshi ko amafaranga yasohotse, ariko bajya kureba kuri konti ntibayabone.

Ngo m’ Ugushyingo 2015 babwiye ko amafaranga yaje agiye kureba kuri banki, bambwira ko ataragera kuri konti.

Uyu muturage ufitiwe abarirwa muri miliyoni ebyiri agira ati “Nta kuntu meze kuko inzu yanjye barayisenye kandi nta mafaranga mfite yo gukodesha nkaba nsaba ko bayampa kuko yamfasha mu bibazo ndimo”.

Inyandiko aba baturage bafite igaragaza ko amafaranga yo kubishyura , icyiciro cya mbere yageze muri BNR tariki ya 26 Ugushyingo 2015, bamwe barayabona abandi bakaba batarayabona.

Mpingane Jean Baptiste ni umukozi ishinzwe iterambere ry’ubwikorezi muri RTDA, by’umwihariko akaba ashinzwe umushinga w’ikorwa ry’umuhanda ujya ku kibuga cy’indege mu Bugesera, agira ati “Aba baturage turabizeza ko bitarenze ibyumweru bibiri bazaba babonye amafaranga yabo kuko yarasohotse ariko akaba atagera ku ma konti yabo”.

Umushinga w’ikorwa ry’umuhanda ujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera ureshya n’ibirometero 17, uzishyura indishyi abaturage zibarirwa muri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka