Bane batawe muri yombi bakekwaho kugerageza kwiba muri BK

Abantu bane bakekwaho kugerageza kwiba miliyoni 30.5Frw kuri konti y’umukiriya wa KCB bakayabikuza muri Banki ya Kigali batawe muri yombi.

Umwe bakozi bakuru ba Banki yabwiye Kigali Today ko Gilbert Mazimpaka yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2016 na Polisi, ku Biro Bikuru bya Banki ya Kigali ubwo yageragezaga kubikuza ayo amafaranga y’umukiriya wa KCB.

Abandi batatu bari kumwe na Mazimpaka, uyu mukozi ntiyabashije kubamenya.

Gilbert Mazimpaka ngo yahimbye sheki ya miliyoni 30.5Frw mu izina ry’umukiriya wa KCB, ayo mafaranga ayohereza ku yindi konti mpimbano muri BK.

Umukozi wa banki utifuje ko amazina ye atangazwa yabisobanuye agira ati “Ku wa Gatatu, uyu mugabo (Mazimpaka) yaje muri KCB afite sheki. Yasabye ko miliyoni 30.5Frw yoherezwa (transfert) ku yindi konti ye iri mu BK.”

Nyiri konti wa KCB akibona ubutumwa yahise abimenyesha KCB nk’umukiriya wabo na yo ibimenyesha BK ayo mafaranga ahita afatirwa.

Mu ma saa saba z’amanywa, ni bwo Mazimpaka yinjiye muri banki ashaka kubikuza ayo mafaranga Polisi ihita imuta muri yombi.

Twashatse kumenya icyo Polisi ivuga kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, Spt. Mbabazi Modeste, atubwira ko nta byinshi (details) barakimenyaho.

Nk’uko KCB ibitangaza, ubujura nk’ubu bumaze kuba inshuro zigera kuri eshanu mu mezi arindwi ashize.

Muri 2014, Umunya-Nigeria witwa Seheed Olalejan Adebayo afatanyije n’Umunyarwanda Ruzige Gasana John bashinze sosiyete ya baringa ikora ibijyanye no gutwara abantu, banyanganya miliyoni zigera kuri 130 z’amanyarwanda yoherezwaga n’abantu bava ku mugabane w’Uburayi bazakorera ingendo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka