Kamonyi: Abashoferi b’amakamyo baratungwa agatoki kurarura abanyeshuri

Abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba batangaza ko hari bagenzi babo b’abakobwa bararurwa n’abashoferi b’amakamyo atwara umucanga bakabashora mu ngeso mbi.

Mu kiganiro umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego, IP Niyonagira Athanase, yagiranye n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, bamugaragarije ko bamwe mu banyeshuri b’abakobwa bararurwa n’abashoferi b’amakamyo atwara umucanga babashukisha amafaranga.

Ngo hari abakobwa bakurikira amafaranga y'abashoferi b'ibikamyo
Ngo hari abakobwa bakurikira amafaranga y’abashoferi b’ibikamyo

Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, bavugwaho gutwarwa n’abashoferi b’ibikamyo bakabajyana mu bikorwa bibi. Niyodufasha Madina, ukuriye abanyeshuri yemeza ko hari bagenzi be, bararurwa n’amafaranga.

Ati «Hano hanyura abanyabikamyo benshi bagiye mu micanga, abanyeshuri na bo bababona bakabashidukira kubera amafaranga baba (….) ntago turabafata, ariko hari igihe ushobora kunyura nko ku mukobwa ahagararanye n’umunyagikamyo ugahita ukeka ko arimo kumutereta ».

Mu ngamba zafatiwe iki kibazo, harimo gushyiraho itorerero ryo kurwanya ibyaha (Club anti-crimes) kugira ngo abanyeshuri bajye bahabwa impanuro kandi bajye bagira uruhare mu gutanga amakuru kuri Polisi .

Kiruhura Robert, umuyobozi w’ikigo, ashima ibiganiro Polisi yagiranye n’abanyeshuri kuko bitanga icyizere ko hari ubufatanye mu guhangana n’ikibazo cy’uburara bw’abana.

Ati «Akenshi n’abana bazitega, bazitegera hanze y’ikigo, icyiza twakuye muri iki kiganiro, ni uko Polisi igiye kudufasha kuko hanze aho tutari iba ihari ».

IP Athanase Niyonagira aganira n'abanyeshuri b'i Ruyumba
IP Athanase Niyonagira aganira n’abanyeshuri b’i Ruyumba

Uretse Club anti-crimes, urwunge rw’amashuri rwa Ruyumba rufite abana biga mu yisumbuye basaga 350.

Rufite andi ma clubs abafasha kugorora imyitwarire, ariko umuyobozi w’ikigo akomeza avuga ko ubukene bw’ababyeyi ari impamvu ikomeye ituma hari abana bitwara nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka