Rulindo:Kurujyibwami w’imyaka 75 bamusanze munsi y’umukingo yapfuye

Umusaza witwa Kurujyibwami Constantin w’imyaka 75 y’amavuko ku wa 1 Gashyantare 2016 bamusanze munsi y’umukingo yapfuye.

Uwo musaza yari atuye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Bushoki, Akagari ka Gasiza, Umudugudu wa Ruhanga.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki Nzeyimana Pierre Claver, ngo uwo musaza yari yiriwe mu rugo rw’umuturanyi ku wa 31 Mutarama, aho bari batumiwe, banywa inzoga kuko muri urwo rugo bari bafite ibirori.

Akomeza avuga ko Kurujyibwami yavuye muri urwo rugo ataha ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, yari yitwaje inkoni ageze muri metero nka 40 uturutse aho yari avuye; yikubita munsi y’umukingo abanza umutwe hasi, dore ko basanze wakobaguritse, ahita apfa.

Yaraye muri uwo mukingo ntawe urabimenya; bukeye ku wa 01 Gashyantare 2016 abaturage bahanyuze babona umurambo we munsi y’uwo mukingo baratabaza.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru bya Nemba kugira ngo hasuzumwe neza icyaba cyateye urupfu rw’uwo musaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwomusaza imana imwakire mubayo

janvier yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

uwomusaza imana imwakire mubayo

janvier yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka