Abatitabira igikoni cy’umudugudu bongera ibibazo by’imirire mibi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ikibazo cy’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi cyazamutseho 0,7% mu kwezi kumwe, byatewe n’ababyeyi batitabira igikoni cy’umudugudu.

Gafurumba Felix, Umuyobozi w’ubuzima mu karere, atangaza ko mu kwezi k’Ugushyingo 2015, abana bari bafite imirire mibi bari 542 bangana 0,8% ariko uwo mubare ukaba wariyongereye ku buryo mu Ukuboza 2015 bari bageze kuri 1,5%.

Mu gikoni cy'umudugudu niho ababyeyi bahurira bagategurai ndyo y'abana bakiri munsi y'imyaka itanu.
Mu gikoni cy’umudugudu niho ababyeyi bahurira bagategurai ndyo y’abana bakiri munsi y’imyaka itanu.

Avuga ko bwatewe n’uko bamwe mu babyeyi bafite ubumenyi buke mu gutegurira abana indyo yuzuye kandi bakaba batitabira ibikoni by’imidugudu. Avuga ko mu midugudu 317 y’akarere, ifite ibikoni byo gutekera abana ari 281 gusa.

Agira ati “Aho imirire mibi yiyongera ni ahadakorerwa igikoni cy’umudugudu. Aho biri ubona hari impinduka nziza bitanga.”

Mu ruzinduko rw’icyumweru abadepite bakoreye mu baturage b’akarere ka Kamonyi kuva tariki 18 Mutarama 2016, banenze inzego z’ubuyobozi kutagaragaza imibare nyayo y’ abafite ibibazo by’imirire mibi.

Mu gikoni cy'umudugudu kandi banahigishirizanya gutegura indyo yuzuye mu ngo zabo.
Mu gikoni cy’umudugudu kandi banahigishirizanya gutegura indyo yuzuye mu ngo zabo.

Bavuze ko hari aho ubuyobozi bwababwiraga ko nta bana bafite imirire mibi bahari, ariko amavuriro akabigaragaza.

Depite Pierre Claver Rwaka, umudepite mu nteko ishinga amategeko wari umwe mu bagendereye aka karere, yatanze urugero rw’imirenge ya Kayenzi na Kayumbu, ubuyoboze bwagaragaje ko nta bana bafite imirire mibi, ariko bagera ku kigo nderabuzima cya Kayenzi bakabereka urutonde ruriho abasaga 90.

Ati “Nka Kayenzi mwanditse ko abantu bari mu mirire mibi ari babiri, ariko imibare nakuye ku kigo nderabuzima , abari mu mutuku 62, abari mu muhondo ni 32. Kandi tugiye mu baturage duhura n’umugore ufite umwana urwaye.”

Umuyobozi w’ubuzima mu karere yisobanuye avuga ko imirenge yatangaga amakuru ishingiye kuri raporo z’ukwezi k’Ugushyingo 2015, kuko bari batarabona iy’ukundi kwezi. Mu gihe ibigonderabuzima bwerekanaga imibare y’ukwezi k’Ukuboza 2015.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ngo ubuyobozi bugiye gukaza ubukangurambaga mu baturage bitabire igikoni cy’umudugudu kandi babatoze kugira isuku no kwirinda indwara ya Malariya, kuko nabyo bigira uruhare mu kongera umubare w’abagaragaraho imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka