Burera: Abaturage babarirwa muri 14% nta Mitiweli bafite

Abanyaburera babarirwa muri 14% ni bo badafite Mitiweli mu gihe habura amezi atanu gusa ngo umwaka wayo urangire.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko abamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, babarirwa muri 86%, babasha kwivuza ariko ngo n’abo basigaye batarayatanga bakorewe urutonde kugira ngo begerwe hamenyekane impamvu badatunga Mitiweri.

Uwambajemariya avuga ko abataratanga Mitiweli bari kwegerwa kugira ngo hamenyekane ikibazo bafite
Uwambajemariya avuga ko abataratanga Mitiweli bari kwegerwa kugira ngo hamenyekane ikibazo bafite

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko nihamara kumenyekana ikibazo bafite nta kabuza nabo bazajya mu mubare w’abivuriza kuri Mitiweli.

Agira ati “Turi kugenda tuganira na buri wese kugira ngo turebe ikibazo cy’umwihariko afite bityo tugikemure. Yaba yishoboye tukamufasha mu myumvire, yaba atishoboye tukareba uburyo twamufasha.”

Ubusanzwe abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe nibo batangirwa amafaranga ya Mitiweri.

Ariko usanga hari n’abari mu kiciro cya gatatu ariko bafite nk’uburwayi bubakomereye cyangwa izindi nzitizi zituma batabasha kubona amafaranga yo kwishyura Mitiweli. Uwamabajemariya ahamya ko bene nkabo nabo babafasha.

Abaturage bo mu karere ka Burera batandukanye bavuga ko igituma bamwe badatanga amafaranga ya Mitiweri ari ubukene.

Ibi bishimangirwa kandi na Mukankusi Immaculée ufite imyaka 65 y’amavuko, utuye mu murenge wa Cyanika, uhamya ko nawe nta Mitiweri afite kubera ko akennye.

Agira ati “Nta Mitiweli mfite nabuze amafaranga yo kuyigura. Mbura nuwo kuyingurira! Nta mafaranga mfite, nta n’ikintu nigirira mbese…nyine ndarwara umutwe urandya, ibicurane, inkorora, bigakira nkabona biragabanutse. Sinjya kwa muganga.”

Gusa ariko hari n’abanga kuyitanga babitewe n’imyumvire ikiri hasi kandi bafite ubushobozi. Bituma rero abadafite Mitiweli bamwe bajya kwivuza magendu.

Ubusanzwe umwaka w’ubwisungane mu kwivuza, Mitiweli, utangira muri Kamena cyangwa Nyakanga buri mwaka ukarangira mu mwaka ukurikiyeho muri Kamena. Usibye abishyirirwa abandi batandukanye bishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 kugira ngo batunge iyo karita yo kwivurizaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibibazo bituma umuturage atabona mituelle harimo gukoreshwa na ba rwiyemeza mirimo bakagenda batishuye umuturage, bityo ibyo bikitwa guteshwa igihe harimo nogusiragizwa n’inzego z’ubuyobozi ku bibazo bidakemurwa n’inzego zibishyinzwe. BURERA yaranzwe n’Imiyoborere mibi mu myaka yose akarere kamaze (Igitugu; Guhutaza; Akarengane n’uburangare).

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ibibazo bituma umuturage atabona mituelle harimo gukoreshwa na ba rwiyemeza mirimo bakagenda batishuye umuturage, bityo ibyo bikitwa guteshwa igihe harimo nogusiragizwa n’inzego z’ubuyobozi ku bibazo bidakemurwa n’inzego zibishyinzwe. BURERA yaranzwe n’Imiyoborere mibi mu myaka yose akarere kamaze.

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka