Kamonyi: Uruganda rutonora umuceri rwarihiye abatishoboye mituweli

Mu rwego rwo kubungabunga imibereho y’abaturiye ahubatse uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri “MRPIC”, uru ruganda rwarihiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza imiryango 68 itishoboye.

Tariki 21/1/2016, uru ruganda ruherereye mu Mudugudu wa Mataba y’epfo mu Kagari ka Kabugondo mu Murenge wa Mugina, rwashyikirije Umukuru w’Umudugudu sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 879, agenewe imiryango 68 igizwe n’abantu 293 babuze ubushobozi bwo kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi ashyikiriza Umukuru w'Umudugudu wa Mataba sheki y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 879.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ashyikiriza Umukuru w’Umudugudu wa Mataba sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 879.

Abashoramari b’uru ruganda ngo bahisemo kurihira abaturage b’aho rwubatse umusanzu kugira ngo bafatanye kwishimira iterambere umudugudu wabo umaze kugeraho.

Niyongira Usiel, Umuyobozi w’uruganda agira ati “Ikigambiriwe ni ukugira ngo uruganda ruturane n’abantu bishimira iterambere ryaho kandi iryo terambere turi kuhazana baryibonemo.”

Ntivuguruzwa Jean Marie Vianney, Umukuru w’Umudugudu wa Mataba y’epfo, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi bibiri, ahamya ko iyo miryango yarihiwe mituweli itishoboye kuko yahuye n’ubukene bushingiye ku kurumbya imyaka bahinze bwatewe n’izuba.

Ntivuguruzwa agira ati “Abenshi mu barihiwe mituweli ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Nubwo basanzwe ari abatishoboye, byahuhuwe n’izuba ryabiciye imyaka, nitugira amahirwe ihinga ritaha tukeza neza, bazaba bafite ubushobozi bwo kwirihira.”

Abaturiye uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri bahamya ko kuva mu mwaka wa 2013, rutangiye gukora, hagaragaye impinduka mu iterambere ry’abaturage kuko rwahaye bamwe muri bo akazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka