Abadindije ikaragiro ry’amata rya Giheke barasabirwa gukurikiranwa

Intumwa za Rubanda mu inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, zirasaba ko abazanye ibyuma bishaje mu ikaragiro rya Giheke muri Rusizi bakurikiranywa.

Ubwo abadepite basuraga umushinga w’ikaragiro rishinzwe gutunganya amata, riherereye mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi basanze rimaze imyaka itatu ridakora, kubera ko ryashizwemo ibyuma bishaje bidakora kandi barahawe amafaranga yo kugura ibyuma bishya.

Bahangiswe ibyuma bituma ikaragiro ridakora.
Bahangiswe ibyuma bituma ikaragiro ridakora.

Byatumye abadepite basaba ko ababizanye bagomba gukurikiranywa kuko batakwihanganira ko abantu bakomeza guhombya umutungo wa Leta kunyungu zabo bwite.

Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Mukama Abbas, yasobanuye ko ibyuma byahangitswe iryo karagiro byari byaguzwe na Leta hagamijwe guteza imbere abaturage mu bworozi ariko batangajwe n’uburyo haguzwe ibyuma bidakora.

Yagize ati “Abantu bagize uruhare mu kuzana ibyuma bishaje kandi Leta yarabahaye amafaranga yo kuzana ibyuma bishya bazakurikiranywe kuko ni amafaranga y’igihugu baba bangije ibyo byose bizakurikiranywe.”

Anselme Ndayisabye, umwe mu bakozi b’iri karagiro avuga ko impamvu ikaragiro rimaze igihe ridakora ari uko barizanyemo ibyuma bitujuje ubuziranenge ariko ngo nibamara kubona ibindi bibisimbura bazakora neza ntazindi bogamizi.

Ngiryo ikaragiro rimaze imyaka itatu ryaradindiye.
Ngiryo ikaragiro rimaze imyaka itatu ryaradindiye.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, yavuze ko iri karagiro rimaze gutwara miliyoni 400Frw nawe yemeye ko harimo ibibazo bikwiye gukosorwa.

Ati “Biragaragara ko ikaragiro rigikenewemo imbaraga haracyarimo byinshi byo gukosora birimo imashini zidatunganye zatumye bidindira cyane ububyo harimo ibibazo twemera ko bikwiye kwitabwaho no gukosorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka