Karongi: Baributswa kutitiranya inkuba n’amarozi

Abatuye mu karere ka Karongi baributswa ko ntaho inkuba ihuriye n’amarozi nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Aka karere byagiye bigaragara ko kibasirwa n’ikiza cy’inkuba cyane, akaba ari muri urwo rwego kari mu two umuryango w’ubutabazi Croix Rouge-Rwanda wateguyemo gahunda y’ubukangurambaga mu rubyiruko hagamijwe gusobanura uburyo butandukanye bwakwifashishwa mu gukumira bimwe mu biza bikunze kuboneka muri utu turere.

Urubyiruko rurasabwa kuba aba mbere mu gukumira ibiza
Urubyiruko rurasabwa kuba aba mbere mu gukumira ibiza

Bizimana Paul ushinzwe urubyiruko n’abakorerabushake muri Croix Rouge Rwanda avuga ko bahereye ku rubyiruko kuko ari rwo mizero y’ejo hazaza.

Ati:”Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo, kandi urebye usanga ari narwo akenshi rushobora gukora bimwe mu bikorwa byakurura ibiza, kandi ibi bintu nibabisobanukirwa bizabasha gukirwa mu bandi.”

Hagenimana Jean Claude umwe mu rubyiruko ukora akazi ko kunyonga igare mu Murenge wa Bwishyura avuga iyi gahunda ije yari ikenewe kuko hari byinshi bari kungukiramo batari bazi.

Ati:” Birashimishije cyane kuba urubyiruko twaratekerejweho ngo dusobanurirwe uburyo twakumira ibiza kuko aho tugenda hose biba bishobora kutugwirira.

Nsengiyumva Jean Baptiste, umuyobozi ushinzwe gukumira ibiza muri Minisiteri ishinzwe gucyura no gukumira ibiza mu Rwanda (MIDMAR) avuga ko ntaho inkuba ihuriye n’amarozi nk’uko bamwe bajya babivuga.

Nsengiyumva Jean Baptiste umuyobozi ushinzwe gukumira ibiza muri Minisiteri ishinzwe gucyura no gukumira ibiza muri MIDMAR yasabye abanyakarongi kutitiranya inkuba n'amarozi
Nsengiyumva Jean Baptiste umuyobozi ushinzwe gukumira ibiza muri Minisiteri ishinzwe gucyura no gukumira ibiza muri MIDMAR yasabye abanyakarongi kutitiranya inkuba n’amarozi

Ati:”Inkuba si amarozi, dukunda kubyumva abantu babipfa cyangwa se banashwana, inkuba ni ikiza giterwa n’ubwoko bw’amashanyarazi aturuka mu bicu.”

Avuga kandi ko ntawabuza inkuba gukubita, ariko abantu bashobora kwirinda ko ikubita ry’inkuba riba ikiza birinda ibintu byose byayikurura.

Karongi ni kamwe mu turere twa mbere dukunze kwibasirwa n’inkuba, gusa kugeza ubu ikiza kiri ku mwanya wa mbere mu kwigaragaza cyane kikaba ari umuyaga n’ubwo wo udakunze gutwara ubuzima bw’abantu. Uretse Karongi, ubu bukangurambaga ku rubyiruko bukaba buri gukorerwa no mu turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Rutsiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka