Huye: Imvura yo ku wa kane yangije ibifite agaciro ka miliyoni 620 FRW

Serivisi ishinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Huye iratangaza ko imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo 2015 yashenye amazu 170.

Uretse Ngoma na Kinazi mu yindi mirenge yose muri 14 igize Akarere ka Huye hagaragara amazu yasenywe n’iyo imvura abarirwa agaciro koa miliyoni 340FRW.

Yasenye amazu 170.
Yasenye amazu 170.

Ahasenyutse amazu menshi ni mu Murenge wa Mbazi, kuko honyine hasenyutse 57, habariwemo n’ayasenywe n’umwuzure wateye ahitwa mu Rwabuye.

Iyo mvura yanangije imirima kuri hegitari 82.5. Imirima yangiritse ku buso bunini ni iyo mu Murenge wa Tumba kuko hangiritse iri kuri hegitari 40. Agaciro k’ibyangiritse muri iyi mirima ugereranyije ngo ni miliyoni 226 n’ibihumbi 875 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanangije imyaka y'abaturage.
Yanangije imyaka y’abaturage.

Iyi mvura yanishe ingurube mu Murenge wa Mbazi, ndetse inangiza iteme ryo mu Murenge wa Huye rigana i Kibeho. Ugereranyije, iri teme ngo rifite agaciro ka miliyoni 50.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka