Minisitiri Biruta yibukije abaturage akamaro k’igiti

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Vincent Biruta, yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo kwita ku biti babibungabunga kuko bifite akamaro kanini mu buzima bw’umuntu.

Minisitiri Biruta yahaye ubu butumwa abaturage b’Akarere ka Gatsibo bateraniye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro, ubwo ku wa 28/11/2015, bari mu muganda ngarukakwezi usoza Ugushyingo 2015; wahuriranye no kwizihiza Umunsi w’Igiti mu Rwanda.

Minisitiri Biruta atera igiti.
Minisitiri Biruta atera igiti.

Muri uyu muganda, hatewe ibiti ibihumbi 160 kuri hegitari 100. Ibi biti bije byunganira ibindi byari bisanzwe biteye muri aka karere kuri hegitari ibihumbi 33.

Minisitiri Biruta yagize ati “Ibiti duteye uyu munsi, turifuza ko byazakurikiranwa umunsi ku wundi kugira ngo bitazangirika. Turasaba abayobozi ko bafatanya n’abaturage kugira ngo ibidukikije bikomeze kubungabungwa uko bikwiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubona, Sekaziga Francois, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibiti byatewe, hazakomeza gukorwa ubukangurambaga mu batuye aka kagari kandi ngo abaturage bamaze kumenya akamaro k’ibiti.

Sekaziga yavuze ko n’abakibyangiza babitema mu buryo butemewe, hari ingamba zo kubahana hakurikijwe amategeko.

Uyu muyobozi w’akagari yongeraho ko abaturage ubwabo bamaze gusobanukirwa akamaro k’ibiti kuko bazi neza ko n’imvura irimo kugwa muri iyi minsi ihabwa imbaraga n’ibiti biteye.

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi.
Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi.

Uyu muganda wari witabiriwe n’abaturage b’Akarere ka Gatsibo warimo n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya hamwe n’abadepite bo mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe Nkenye Ko Mumbariraga Umumaro W Igiti Citwa Umuremera Kugihimba Cumubiri Wumuntu

Lévis Nduwimana yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka