Kibeho: Abasaga ibihumbi 60 bizihije isabukuru ya 34 y’amabonekerwa

Abakirisitu gatolika basaga ibihumbi 60, tariki 28/11/2015, bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bizihiza isabukuru ya 34 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Abenshi mu bakirisitu bajya gusengera i Kibeho ni ababa baje n’amaguru baturutse hirya no hino ku isi bakamara igihe kirekire mu nzira.

Mu kwizihiza isabukuru y'amabonekerwa, abakirisitu bitabira ari benshi.
Mu kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, abakirisitu bitabira ari benshi.

Bavuga ko igituma bemera gukora izo ngendo zivunanye ngo ari uko iyo baje gusengera i Kibeho bahakura ibyo kurya bitunga roho, bibashoboza kuzabaho “mu buzima butari ubwa hano ku isi”.

Niringiyimana Francois waturutse muri Kigali, aganira na Kigali Today yagize ati “Hano hari ibyo kurya biryoshye; cyane cyane ibitunga roho. Nyuma y’ubuzima bwo ku isi hari ubundi buzima. Ni bwo rero tuba duharanira. Nkaba nanasaba abataraza hano kuhagera bakirebera ibitangaza bihakorerwa”.

Bavuga kandi ko mu masengesho bahakorera biragiza Imana na Bikira Mariya, bakamuragiza imiryango yabo, ndetse ngo bakazana n’abana babo kugira ngo babahe urugero rwiza.

Musenyeri Celestin Hakizimana yasabye abakirisitu kurushaho kwegera Imana.
Musenyeri Celestin Hakizimana yasabye abakirisitu kurushaho kwegera Imana.

Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Celestin Hakizimana, mu gitambo cya misa yatuye, yasabye abakirisitu ko ubutumwa Bikira Mariya yasigiye u Rwanda ubwo yarusuraga hano i Kibeho bukwiye kubabera umwanya wo kwisubiraho bakitandukanya n’icyaha ndetse n’igisa na cyo.

Yagize ati “Ni amahirwe dufite kuba twarasuwe n’ab’ijuru ariko ni n’inshingano zacu zo gutera intambwe imbere, ubutumwa bwa Bikira Mariya tukabushyira mu buzima bwacu bwa buri munsi.Tugahinduka, tukicuza”.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mukangango Anathalie wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa “Mère du Verbe” i Kibeho.

Abanyamahanga na bo baza ari benshi kwizihiza amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Abanyamahanga na bo baza ari benshi kwizihiza amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukangango Marie Claire, nyuma yongera kubonekera Mumureke Alphonsine, na bo bigaga kuri iri shuri.

Aha i Kibeho kandi, abakirisitu bavuga ko hari isoko y’amazi matagatifu, ku buryo abakirisitu baza kuhasengera bayavoma bakayanywa, ndetse bakanayatahana mu ngo zabo.

Abakirisitu bavoma amazi y'isoko bise iya Bikira Mariya, bakayatahana.
Abakirisitu bavoma amazi y’isoko bise iya Bikira Mariya, bakayatahana.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nagirango uwanditse iyi nkuru ayikosoreho aho yagiye yibeshya.
Umukobwa wabonekewe bwa mbere ni Alphonsine Mumureke, ntabwo ali Mukangango Marie Claire.
Uyu Mukangango Marie Claire yaje abonekerwa ali uwa gatatu, kuko uwakulikiye uwa mbere ni uwitwa Nathaliya Mukamazimpaka uba ubu i Kibeho ali nawe kera ahagana.mu myaka ya za mirongo inani na...... amaze igihe abonekerwa Bikira Mariya yamubwiye ko azasigara ku rugo. Ali nabyo uliya mwana yihambiliyeho yanga gutaha iwabo, ndetse n,abihayimana bo ku Gikongoro bakaba balifuje ndetse baza gushaka gushyiraho imbaraga ngo agave biranga.
Ni kimwe nuko mu bana babonekerewe i Kibeho hali uwo yabwiye ko azaba bucura bwe, ndetse abivuga no mu yandi magambo ngo " ni wowe ugasigara ku ibere".

Ikindi ni uwanditse iyi nkuru yibeshyrleho hali yavuze Isoko ya Bikira Mariya ngo yatanze. Sibyo kuko nta soko Bikira Mariya yatanze i Kibeho nkuko tuzi yayitanze i Lourdes. Oya, biliya ni ibintu byishyiliweho na Mgr Misago.
Aliko amazi ahavomwe agahabwa umugisha n,umupadiri icyo gihe uyatahanye aba atahanye amazi yuzuye umugisha.

callixte yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Umukobwa wa mbere wabonekewe yitwa Alphonsine Mumureke. Ubu ni umubikira mu muryango w’aba Capucines. Abandi ni Nathalie Mukamazimpaka uba I Kibeho, na Marie Claire Mukangango wapfanye n’umugabo we muri jenoside.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Ni byiza abashoramari bahubake amahoteli

alias yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka