Baragaya abayobozi batubahiriza amasaha bakirirwa ku zuba
Bamwe mu batuye Akarere ka Karongi, bavuga ko babangamirwa na bamwe mu bayobozi batubahiriza amasaha y’inama bakirirwa babanitse ku zuba.
Iyo uganiriye na bamwe mu batuye aka karere, bakubwira ko hari bamwe mu bayobozi biyibagiza ko abo bayobora nabo baba bafite inshingano zibareba kandi zibasaba umwanya, ugasanga batubahiriza igihe baba batanze muri gahunda zitandukanye cyane cyane mu nama ziba ziteganyijwe.
Rwajekare Leopord, umuturage mu Murambi ati:”Hari umuyobozi usanga yumva ko gahunda ze ari zo zonyine zifite agaciro, ntahe gaciro iz’abaturage.
Umuntu agatumiza inama ku isaha runaka, ugasanga yirije abaturage ku zuba bamutegereje.”
Mukamuganga Daphrose wo mu murenge wa Rubengera we ati:” Bagiye babanza gutekereza ku mirimo tuba twasize mu rugo bajya bubahiriza amasaha bagatangirira inama ku gihe ndetse bakagerageza kuyihutisha.”
Dr Usengumukiza Felicien, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’igenzuramiyoborere mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB avuga ko uretse kuba ibintu nk’ibyo ari umuco mubi, abantu bakamenye guha agaciro igihe.
Ati:” Tumenye ko igihe ari amafaranga, kumva ko watumije inama saa yine ukayitangiza saa kumi, jya ubanza wumve ko n’abo baturage watumije baba bafite gahunda zabo wabiciye, ibyo rero ni umuco mubi, ari yo mpamvu dukangurira abantu gukorera kuri gahunda.”
Ikibazo cyo kubahiriza amasaha ya gahunda zitandukanye aba yagenwe kuri bamwe mu bayobozi, si muri aka karere honyine kivuzwe kuko cyagiye kigaragara hirya no hino mu gihugu, gusa kuri iki kibazo hakiyongeraho n’uko hari bamwe mu bayobozi batamenyesha abo bayobora gahunda za buri munsi, bikaviramo ababakeneye kwirirwa babategereje ku biro kandi batari buhakandagire.
Ernest NDAYISABA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se mwe muzambarize ikibitera, nukutira gahunda, n’agasuzuguro, n’akugira inshingano nyinshi cyangwa
ntabwo uzi kujya gushaka umuyobozi mukirirwa mutegereje kandi atari buhagere nagato
ntabwo uzi kujya gushaka umuyobozi mukirirwa mutegereje kandi atari buhagere nagato
Mana weee ibibintu abayobozi barabikunda cyane,hari nigihe muza mugategerezaaaa bikarangira bababwiyeko inama isubitswe