Gitifu w’Akagari yahawe icyumweru cyo kwishyura amafaranga y’umuturage

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yategetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusasa kwishyura amatungo y’umuturage yateje cyamunara binyuranyije n’amategeko.

Musingizi Angelique ashinjwa kuba yarateje cyamunara ingurube z’uwo muturage witwa Mbarushimana Faustin mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Byatumye uwo muturage amujyana mu nkiko aranamutsinda ariko umwaka wari ushize ataramwishyura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Rusasa Musingizi Angelique asobanurira umuyobozi w'akarere uko ikibazo kimeze.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rusasa Musingizi Angelique asobanurira umuyobozi w’akarere uko ikibazo kimeze.

Mbarushimana asobanura ikibazo cye, yavuze ko yari afitanye ikibazo n’umuturage witwa Kamanzi Justin ku bijyanye n’umuyoboro yamuhaye ngo afatireho amashanyarazi, ariko ntiyabona amafaranga yo guhita amwishyura.

Nyuma, Kamanzi yaje kurega Mbarushimana Faustin, amwishyura umwenda yari amubereyemo.

N’ubwo bari bikiranuye, Umuyobozi w’Akagari yaje kugenda afata ingurube eshatu za Mbarushimana Faustin arazigurisha atwara amafaranga ye.

Mbarushimana yahise agana iy’inkiko atsinda uyu muyobozi, bemeza ko agomba no kumuha amafaranga ye. Amafaranga yagombaga kumwishyura yari ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yahise asaba uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa kwishyura ayo mafaranga bidatinze.

Mbarushima Faustin usaba kwishyurwa amafaranga ye.
Mbarushima Faustin usaba kwishyurwa amafaranga ye.

Yagize ati “Umuyobozi w’Akagari bari kurega ndashaka ko aza hano agahita atanga igihe agomba guhera uyu muturage amafaranga ye kuko iki kibazo kimaze igihe.”

Musingizi yemeye atazuyaje ko agomba kumwishyura ayo mafaranga kandi ko yamwishyuye make, asigaye akayamuha mu cyumweru kimwe.

Ati “Sinigeze nshaka ibintu birebire n’uyu mugabo; namwemereye ko ngomba kumwishyura amafaranga ye twarahembwe rero nzayamuha.”

Abaturage bari bitabiriye ibiganiro bemeza ko mu gihe cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere, ari bwo usanga ubuyobozi bubegereye, bukabakemurira ibibazo biba bisa nk’ibyananiranye gukemuka, nk’uko uwitwa Mukunzi Antoine yabivuze.

Mukunzi yashimye ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwumva abaturage kandi ko gukemura ibibazo by’abaturage byerekana ko mu Rwanda hari imiyoborere myiza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

eeeh umwaka wose ako nagasuzuguro kabisa yakoze ,ahubwo c baracyamurekeyeho ko numva afite inza ikabije azatange namande kuko yahohoteye umuturage bikabije ahubwo baritonda disi ubundi bari kumwishyuza kungufu za leta

douce yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

ariko iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe imiyoborere myiza igirira akamaro abaturage pe kuko usanga hakemukira ibibazo byinshi byananiranye

Mado yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

ndumiwe koko, uyu muyobozi koko uhohotera babo ayobora bigeze aha ntabwo yarakwiye gukomeza kuyobora

Kaneza yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

kumwishyura gusa ntabwo bihagije agimba no gutanga indishyi zakababaro kuko yahohoteye umuturage; ubundi agadezererwa kuko abagakeneye nibenshi hato atazagurisha umutungo wa leta.

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

niba bigaragara ko yagurishije amatungo yumuturage binyuranije namategeko yaramuhohoteye; kumwishyura gusa ntibihagije agomba no gutanga indishyi zakababaro hanyuma bakamusimbuza undi kuko abagakeneye nibenshi hato atazagurisha ibya leta.

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

uyumuco nimubi cyane woguhungabanya umutekano wa baturage ahubwo na meya yarakwiriye kwisobanura kuko yirengagije indangagaciro zu muyobozi mwiza

cyusa yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Kuba umuyobozi yagirana ikibazo nabo ayoboye ni ibisanzwe. Nonese yakigirana nabo atayoboye. Umuyobozi w’akagari ni umuntu na Mayor yaregwa nako bararegwa. Biterwa n’uko yitwaye mu ikemurwa ry’icyokibazo nuko yakiriye inama yagiriwe. Kumwirukana siwo muti kandi binyuranyije n’itegeko kandi Mayor ni umuntu ujijukiwe azi uko umukozi wa Leta akurwa mu kazi. Kumukurikirana nabyo sintekereza ko byagira icyo bigeraho kuko kiriya cyaha kitwa imboneza mubano.
Mujye muharanira icyatuma abanyarwanda babana neza. Umuyobozi nawe ni umuntu

0783391814 yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Oya , ahubwo ibi birenze ruswa, none se ahubwo iki cyaha uwashaka nticyaba penal. None se umuntu afata umutungo w’umuntu akawigabiza gusa gusa. None se ko ikibazo cyari cyarangiye ubwo uwo we yahuteraga mu biki? Reka twemere ko yagurishije ayo matungo, amaze kuyagurisha amafaranga yayashyize he? Ese ubundi yari agamije iki? Gukemura ibibazo by’abaturage, cyangwa kurya amatungo yabo. Ni akumiro; UWO NTAMUYOBOZI URIMO, ASEZERE AMAYIRA AKIGENDWA cg ashyikirizwe inkiko. Ngo nzayasubiza, kuyasubiza gusa, wayajyana ga he se ;Kuki se utayashyize kuri compte runaka , bwo se yande? MANA WE.

G yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Kuba umuyobozi yagirana ikibazo nabo ayoboye ni ibisanzwe. Nonese yakigirana nabo atayoboye. Umuyobozi w’akagari ni umuntu na Mayor yaregwa nako bararegwa. Biterwa n’uko yitwaye mu ikemurwa ry’icyokibazo nuko yakiriye inama yagiriwe. Kumwirukana siwo muti kandi binyuranyije n’itegeko kandi Mayor ni umuntu ujijukiwe azi uko umukozi wa Leta akurwa mu kazi. Kumukurikirana nabyo sintekereza ko byagira icyo bigeraho kuko kiriya cyaha kitwa imboneza mubano.
Mujye muharanira icyatuma abanyarwanda babana neza. Umuyobozi nawe ni umuntu

0783391814 yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

uriya muyobozi sinzi icyo yahaye Meya!kwishyura ntibihagije ahubwo akwiye gusimbuzwa,ubwo se umuntu ugirana ikibazo n’abo ayobora murumva ahubwo ibintu bitazazamba?ni uko mwumvise uriya buriya abaturage barashize!niyegure!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

ese nkuwo nomuyoboziki ugurisha itungo ryumuturage ntaho bitaniye naruswa nibamukurikirane

gisafaranga yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka