AS Kigali yanyagiye Bukavu Dawa,Rayon itsinda Gicumbi

Ku munsi wa mbere w’irushanwa "Rayon Sports Christmas Cup’,As Kigali,Rayon Sports na Police Fc zatangiye zibona amanota atatu

AS Kigali 5 Bukavu Dawa 0

Mu mukino wa mbere watangiye ku i Saa Saba z’amanywa ku kibuga cya Kicukiro,ikipe ya y’umutoza Eric Nshimiyimana yaje koroherwa wayihuje n’ikipe ya Bukavu Dawa,aho yaje kuyinyagira itayibabariye ku bitego 5-0.

Ibitego bya AS Kigali byaje gutsindwa na Rodriguez Murengezi watsinze mo bibiri,Ndaka Frederick,Amin Mwizerwa na Tibigangana Charles Mwesigye watsinze igitego 1.

Nyuma y’uyu mukino wa AS Kigali na Bukavu Dawa,Nsabimana Eric uzwi ku izina rya Zidane ,niwe waje gutorwa nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino,ndetse anahabwa na Startimes igihembo cya Dekoderi ndetse n’ifatabuguzi ry’amezi 6 y’ubuntu.

Nsabimana Eric Zidane witwaye neza ku mukino
Nsabimana Eric Zidane witwaye neza ku mukino

Rayon Sports 1 Gicumbi 0

Umukino wa kabiri waje gutangi ku I Saa cyenda n’iminota 40,umukino wari witabiriwe n’abafana benshi cyane ugereranije n’umukino wahuje As Kigali na Bukavu Dawa.

Uyu mukino waje gutangira ikipe ya Rayon Sports bigaragara ko irusha Gicumbi Fc guhererakanya imipira ndetse n’abataha izamu b’ikipe ya Rayon Sports baza kubona imipira myinshi bahabwaga na NSengiyumva Moustapha utari usanzwe abanza mu kibuga,gusa kubyaza ayo mahirwe umusaruro ntibiborohere,iIgice cya mbere cyaje kurangira amakipe yose anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri n’ubundi ikipe ya Rayon Sports yakomeje kurusha bigaragara ikipe ya Gicumbi Fc,ari nabwo ahagana ku munota wa 70,umukinnyi Nsengiyumva Mustapha wigaragaje cyane muri uyu mukino yaje gutsinda igitego,ari nacyo rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino,y’amezi atandatu.

Nyuma y’uyu mukino,Manishimwe Djabel wa rayon Sports wari wambaye nomero 10 niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino,maze nawe aza guhabwa dekoderi ya Startimes n’ifiatabuguzi ry’amezi atandatu

Manishimwe Djabel wahembwe nk'umukinnyi mwiza
Manishimwe Djabel wahembwe nk’umukinnyi mwiza

Biteganijwe ko nyuma y’aya marushanwa ikipe izegukana igikombe izahabwa Milioni 5 z’amafaranga y’u Rwanda,mu gihe iya 2 izabona Milioni 3,naho iya 3 igahabwa Milioni n’ibihumbi 500.

Andi mafoto

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

OO REYON Komeza utsindeee!!

NIYONSHUTI Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

ohoooo,rayon komerezaho tukuri inyuma,peee. abinyanza muraho bravo,kubwigikorwa mwatekereje cyo kudura mu bwigujye twari twaratewe na amavubi. ariko nayacu tuyatware pora,pora.

anicet kananga yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

ohoooo rayon komeza ustinde udukure mu bwigujye twatewe na amavubi nubwo nayo ari ayacu reka tuyatware pora pora. gusa bravo, kubakunzi ba gikundiro yacu mureke dukomeze tuyitere ingabo mu bitugu,bizatuma abanzi bacu bahorana ipfunwe kubera ukuntu twikundira ikipe yacu.abinyanza turabatashya cyane.

anicet kananga yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

ohoooo rayon komeza ustinde udukure mu bwigujye twatewe na amavubi nubwo nayo ari ayacu reka tuyatware pora pora. gusa bravo, kubakunzi ba gikundiro yacu mureke dukomeze tuyitere ingabo mu bitugu,bizatuma abanzi bacu bahorana ipfunwe kubera ukuntu twikundira ikipe yacu.abinyanza turabatashya cyane.

anicet kananga yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

ohoooo,rayon udukuye mu bwihebe twarimo twatewe na amavubi.ariko nayacu tuyatware pora pora.gusa bravo kubakunzi ba rayon sports bari mu gihugu hose mureke dushyigikire ikipe yacu ibindi byose mubyime amatwi.nubwo batwanga bwose ntacyo bazadutwara rwose.

anicet kananga yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka