Abafite abana mu kigo ngororamuco cya Nyagatare baranengwa kubatererana

Ababyeyi bafite abana mu kigo ngororamuco cya Nyagatare barasabwa kubasura kuko bibarinda kwigunga no kwiyumva bameze nk’ibicibwa.

Ibi byaganiriweho mu nama yateraniye i Karongi, tariki 24/11/2015 ihuje ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) n’babyeyi bafite abana muri iki kigo bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Bamwe mu babyeyi bo mu Ntara y'Iburengerazuba bafite abana mu kigo ngororamuco cya Nyagatare.
Bamwe mu babyeyi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bafite abana mu kigo ngororamuco cya Nyagatare.

Ikigo ngororamuco cya Nyagatare cyashyiriweho kwakira abana bakatiwe n’inkiko batagejeje ku myaka 18.

Kuba bamwe mu babyeyi bafite abana muri iki kigo babatererana ntibabagereho ngo babereke ko bakibafitiye impuhwe za kibyeyi, bituma bagira ubwigunge bukomeye ndetse bamwe bakumva bameze nk’ibicibwa.

Komiseri Musitu Charles ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano, avuga ko umwana wo kuri icyo kigero aba agikeneye ko babyeyi bamuba hafi.

Ati “Turabakangurira gusura abana babo, kuko ntiwabyara umwana ngo uterere iyo. Kurera ni inshingano z’umubyeyi. Nubwo umwana yaba yarakoze amakosa akagongana n’amategeko, ntibivuze ko ari igicibwa mu muryango. Icyo gihe ariheba, n’igihano cye cyarangira ati ‘ntaho njya’.”

Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Nyagatare, Bisengimana Eugene, avuga ko imbogamizi ya mbere bahura na yo ari uko ababyeyi bahafite abana batabasura kandi bakagombye gufatanya mu kubagorora.

Bisengimana Eugene uyobora ikigo ngororamuco cya Nyagatare.
Bisengimana Eugene uyobora ikigo ngororamuco cya Nyagatare.

Ku ruhande rw’ababyeyi bahafite abana, basobanura ko byaterwaga no kuba batari bazi aho abana babo bari.

Nsekanabo Augustin yagize ati “Umwana yabanje kujya agenda gushaka amafaranga akamara igihe; namwe murabizi uwafashe ku gafaranga! Yongeye kugaruka, agiye sinamenya ko yafunzwe. Naje kubyumva vuba kuri radiyo basoma amazina yanjye, numva ni uwanjye.”

Ikigo ngororamuco cya Nyagatare gicumbikiye abana 251 barimo abakobwa 12. Abakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba bagera kuri 35.

Ibyaha biza ku isonga mu byo aba bana bahamijwe n’inkiko ni ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwicanyi ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka