Nyabihu: Basabwe ubufatanye mu guhanga imirimo 5500 itari ubuhinzi

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyabihu barasabwa gukorera hamwe mu guhanga imirimo mishya 5500 itari ubuhinzi, bityo akarere kabo kakarushaho gutera imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko umubare munini w’abaturage ba Nyabihu bakora ubuhinzi kandi hakaba hakenewe imbaraga mu guteza imbere indi mirimo.

I Nyabihu bafite intego yo guhanga imirimo mishya 5500 itari ubuhinzi.
I Nyabihu bafite intego yo guhanga imirimo mishya 5500 itari ubuhinzi.

Guhanga imirimo mishya 5500 biri no mu mihigo y’Akarere ka Nyabihu muri uyu mwaka wa 2015-2016 hagamijwe kubaka iterambere ry’abagatuye bidashingiye ku buhinzi gusa. By’umwihariko iyi mirimo ikazaba ishingiye ku myuga n’ubumenyingiro.

Mukaminani avuga ko kugira ngo bigerweho, bisaba ubufatanye bw’ibigo by’imari, Ikigo gitera inkunga imishinga mito n’iciriritse (BDF), abikorera rusange n’abaturage ubwabo.

Kugera kuri iyi mirimo bisaba guhanga imishinga ariko hakiyongeraho kubona amafaranga yagirwa igishoro muri gahunda abaturage bazatekereza.

Muri iyi gahunda, ibigo by’imari birakangurirwa kongera imikoranire n’ababigana kugira ngo abafite imishinga itunganye bajye bahabwa inguzanyo ku gihe, na bo bashyire mu bikorwa iyo mishinga y’iterambere.

Intego yo guhanga imirimo mishya itari ubuhinzi yanagarutsweho mu nama yahuje inzego za Leta n’iz’abikorera mu Karere ka Nyabihu, tariki 18/11/2015; bemeranya uruhare rwa buri wese mu gukemura iki kibazo.

Mukaminani avuga ko inzego z’ubuyobozi zizakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko n’abagore bakangukire guhanga imishinga y’iterambere. Ubu bukangurambaga bukajyana no kubamenyesha ko hari gahunda ya “Kora Wigire” yabafasha mu gihe baba bafite ubwo bushake bwo guhanga imishinga y’iterambere.

Ku ruhare rw’abahagarariye ibigo by’imari, bavuga ko imikoranire n’abaturage ari intego yabo nk’abakiriya ariko abaturage bagasabwa kujya bajyana imishinga iteguye neza kandi yujuje ibisabwa kugira ngo byihute.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka